Ku wa Gatandatu taliki ya 21 Gicurasi, ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” ryateguye irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Rugby Genocide Memorial Tournament 2022”.
Iri rushanwa ryabereye ku Kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru ryegukanwe n’ikipe ya Lion de Fer mu bagabo na Kigali Sharks mu cyiciro cy’abagore.
Irushanwa ryo Kwibuka ryaherukaga gukinwa muri 2019 mbere ya COVID-19 aho n’ubundi ryari ryegukanwe n’ikipe ya Lion de Fer mu bagabo mu gihe mu bagore ritakinwe.
Kuri iyi nshuro, hitabiriye amakipe 9 mu bagabo n’amakipe 3 mu cyiciro cy’abagore mu gihe amakipe arimo UR Nyagatare mu bagabo n’abagore atabashije kwitabira kimwe na Lion de Fer mu cyiciro cy’abagore n’ikipe ya Okapi y’i Goma muri RDC.
Amakipe yitabiriye
Mu bagabo hitabiriye ikipe ya Lion de Fer, Kigali Sharks, Muhanga Thunders, UR Rwamagana, UR Rukara, Thousand Hills, UR Huye Grizzlies, Rwamagana Hippos na Burera Tigers naho mu bagore hitabira UR Rwamagana, UR Rukara na Kigali Sharks.
Ku ikubitiro, amakipe yahuye hagati yayo mu mikino y’amajonjora mu byiciro byombi, mu cyiciro cy’abagabo amakipe 4 ya mbere ahita akatisha itike yo gukina imikino ya ½, mu gihe mu cyiciro cy’abagore habazwe uko batsindaye, iyatsinze imikino myinshi yegukana Irushanwa.
Mu bagabo nyuma y’imikino y’amajonjora, ikipe ya Lion de Fer, Kigali Sharks, UR Rukara na Thousand Hills zahise zikatisha itike ya ½. Ikipe ya Lion de Fer yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kigali Sharks ibitego 5-0 naho Thousand Hills itsinda UR Rukara ibitego 22 kuri 5.
Ku mukino wa nyuma, Lion de Fer yegukanye igikombe itsinze Thousand Hills ibitego 19-0, mu gihe Kigali Sharks yegukanye umwanya wa gatatu itsinze UR Rukara 17-0.
Ikipe ya Lion de Fer yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Thousand Hills, Kigali Sharks UR Rukara.
Mu bagore, UR Rukara yatsinze UR Rwamagana ibitego 10-0, Kigali Sharks itsinda UR Rwamagana ibitego 15-0, Kigali Sharks inatsinda UR Rukara ibitego 17-0.
Uko amakipe yakurikiranye mu cyiciro cy’abagore, Kigali Sharks yegukanye gikombe, ku mwanya wa kabiri haza UR Rukara naho ku mwanya wa 3 haza UR Rwamagana.






