Resilience RFC 14-16 Muhanga Thunders RFC
Lion de Fer RFC 109-07 Kamonyi Pumas RFC
Thousand Hills RFC 31-09 Kigali Sharks RFC
Taliki 04 Werurwe 2023 habaye imikino y’umunsi wa 8 ya shampiyona ya Rugby mu cyiciro cy’abakina ari 15 “15 Aside” mu bagabo “Rwanda Rugby League Season 2022-2023”, ikipe Lion de Fer RFC ikomeje kwitwara neza.
Ikipe ya Lion de Fer RFC yitwaye neza itsinda Kamonyi Pumas RFC amanota 109 kuri 07.
Umutoza wa Lion de Fer RFC, Kamali Vincent yatangaje ko intego bafite ari ukuzatwara igikombe nta mukino n’umwe batsinzwe.

Ikipe ya Thousand Hills RFC yatsinze Kigali Sharks RFC amanota 31 ku 09.


Iyi mikino yombi yabereye ku kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru.
Umutoza wa Thousand Hills RFC, Mugabo Jimmy Djuma yatangaje ko bishimiye intsinzi ashimangira ko abakinnyi bagerageje gukina ibyo bitoje ari yo mpamvu batsinze.

Yagarutse ku mukino w’umunsi wa 6 baheruka gutsindwa na Lion de Fer RFC amanota 24 kuri 21 aho yagize ati: “Twakinnye neza igice cya mbere mu gice cya kabiri turirara kuko iyo tujya gukina nk’uko twakinnye igice cya mbere twari gutsinda”.
Mu wundi mukino wabereye i Rusizi, ikipe ya Muhanga Thunders RFC yatsinze Resilience RFC amanota 16 kuri 14.
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona, ikipe ya Lion de Fer RFC iyoboye urutonde n’amanota 29, ikurikiwe na Thousand Hills RFC ku mwanya wa kabiri n’amanota 20, Muhanga Thunders RFC (16) , Kigali Sharks RFC (14), Resilience RFC (08) na ho Kamonyi Pumas RFC ikaza ku mwanya wa nyuma wa 6 aho nta nota na rimwe ifite.
Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” batangaza ko imikino ya shampiyona y’umunsi wa 7 yagombaga kuba taliki 18 na 19 Gashyantare 2023 igasubikwa bazatangaza mu minsi ya vuba igihe izabera. Muri iyi mikino ikipe ya Resilience RFC yagombaga gukina na Thousand Hills RFC, MuhangaThunders RFC igakina na Lion de Fer RFC na ho Kigali Sharks RFC igakina na Kamonyi Pumas RFC.