Rwanda 21-20 FoRR
Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” rifitanye imikoranire n’itsinda ry’abantu bo mu Bwongereza “Friends of Rwandan Rugby (FoRR)” aho bafasha mu kuzamura umukino wa Rugby binyuze mu mashuri ndetse no gukangurira abaturage muri rusange gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Taliki 17 Kamena 2022, ikipe y’ iri tsinda, FoRR nyuma y’iminsi iri mu Rwanda yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu mu cyiciro cy’abakina ari 15.
Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru warangiye ikipe y’u Rwanda itsinze FoRR ibitego 21 kuri 20.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’ikipe y’igihugu, Kamali Vincent yatangaje ko wari umukino utoroshye ndetse ko wabagoye cyane kuko abakinnyi bahuye na bo bakomeye.
Yakomeje avuga ko ibanga yakoresheje ari ukubwira abakinnyi be ngo bakine umukino wo guhanahana bakihutisha umupira kuko abakinnyi ba FoRR kubinjiramo byari bigoye kuko bafite imbaraga.

Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse yatangaje ko uyu mukino wabafashije gusuzuma uko ikipe y’igihugu ihagaze. Yakomeje avuga ko yari umwanya mwiza wo kureba ibibura kugira ngo bagire abakinnyi bakomeye.
Ikipe ya FoRR mbere yo gukina n’ikipe y’igihugu yitabiriye irushanwa mpuzamahanga mu cyiciro cy’abakina ari 7 “Big Ant Studios Rugby 7s Tournament 2022” ryabaye taliki 11 na 12 Kamena 2022.
Nyuma y’uyu mukino abagize iri tsinda uko ari 20 bahise basubira iwabo mu Bwongereza.

Amafoto



