Kigali Sharks RFC 17-12 Resilience RFC
Lions de Fer RFC 24-21 Thousand Hills RFC
Kamonyi Puma RFC 07-117 Muhanga Thunders
Taliki 11 na 12 Gashyantare 2023 ni bwo hasubukuwe shampiyona ya Rugby “Rwanda Rugby League Season 2022-2023” mu cyiciro cy’abakina ari 15 “15 Aside” mu bagabo.
Mu mikino yabaye, ikipe ya Lion de Fer RFC yari yasoje imikino ibanza iyoboye urutonde yasubukuye iyi mikino yo kwishyura yitwara neza aho yatsinze ikipe ya Thousand Hills RFC zihora zihanganye.
Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru taliki 11 Gashyantare 2023 aho warangiye Lion de Fer RFC itsinze Thousand Hills RFC amanota 24 kuri 21.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru w’ikipe ya Lion de Fer RFC, Kamali Vicent yavuze ko iyi ntsinzi ivuze byinshi anahamya ko ubu igikombe batangiye kugikozaho imitwe y’intoki kuko batsinze ikipe ijya ibagora kandi akaba ari na yo bahanganiye igikombe.

Muhire Yvan, umutoza wungirije wa Thousand Hills RFC yatangaje ko baje muri uyu mukino bashaka intsinzi ariko amahirwe ntiyabasekera.
Yakomeje avuga ko kuba Lion de Fer RFC ibatsinze mu mukino wo kwishyura ikaba yari yanabatsinze mu mukino ubanza bitavuze ko bavuye ku gikombe ahubwo asaba abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuyiba hafi kuko bagifite amahirwe.

Undi mukino wabaye, ikipe ya Kigali Sharks RFC yatsinze Resilience RFC amanota 17 kuri 12.

Taliki 12 Gashyantare 2023 habaye umukino umwe aho ikipe ya Kamonyi Puma RFC yatsindiwe iwayo na Muhanga Thunders amanota 117 kuri 07. Iyi kipe ya Kamonyi Puma RFC ikaba nta mukino n’umwe irabasha gutsinda.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF”, Kamanda Tharcisse yagaragaje ko imikino y’umunsi wa mbere yo kwishyura yatangiranye ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko umukino wahuje ikipe ya Lion de Fer RFC na Thousand Hills RF aho byerekanye ko umukino wa Rugby mu Rwanda umaze kugera ku rwego rwo hejuru.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, ikipe ya Lion de Fer RFC ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 25, Thousand Hills RFC ku mwanya wa kabiri n’amanota 17, Kigali Sharks RFC (14) , Muhanga Thunders RFC (13), Resilience RFC (08) na Kamonyi Puma RFC ku mwanya wa nyuma wa 6 aho nta nota na rimwe ifite.