Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu mukino wa Rugby “UR Grizzlies” yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo mu bakina ari 15 “15 Aside” itsinze ikipe y’Akarere ka Burera “Burera Tigers RFC”, aya makipe yombi akaba yanabonye itike yo kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino utaha wa 2023-2024 .
Uyu mukino wa nyuma wakinwe ku wa Gatandatu taliki 01 Mata 2023 ubera ku kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru.
Ikipe ya UR Grizzlies yegukanye igikombe itsinda ikipe ya Burera Tigers RFC amanota 11 ku 08.




Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatangiye muri Gashyantare 2023 aho yitabiriwe n’amakipe 4 ari yo UR Grizzlies, Burera Tigers RFC, Rwamagana Hippos yo mu Karere ka Rwamagana na Rubavu Eagles yo mu Karere ka Rubavu.
Mu mikino y’amajonjora, ikipe ya UR Grizzlies yakinnye na Rwamagana Hippos mu gihe Burera Tigers yakinnye na Rubavu Eagles, umukino ubanza n’uwo kwishyura.
Ikipe ya UR Grizzlies yatsindiye Rwamagana Hippos iwayo mu mukino ubanza amanota 21 kuri 11 naho umukino wo kwishyura, ikipe ya Rwamagana Hippos iterwa mpaga kuko itageze ku kibuga.
Ikipe ya Burera Tigers RFC yatsinze Rubavu Eagles mu mikino yombi ku manota 16-08 na 14 kuri 12.
Ikipe ya UR Grizzlies yegukanye igikombe yanahawe sheki y’ibihumbi 300 naho ikipe ya Burera Tigers RFC ihabwa ibihumbi 200. Ikipe ya Rwamagana Hippos yasoreje ku mwanya wa 3.


Nyuma yo kwegukana igikombe, umutoza wa UR Grizzlies, Umukundwa Marie Sandrine yatangaje ko kwegukana iyi shampiyona babikesha gukorera hamwe nk’ikipe ndetse n’ubuyobozi bukaba bwarabashyigikiye.
Iyi kipe ya UR Grizzlies yigeze gukomera ndetse inakina shampiyona y’icyiciro cya mbere ariko iza gusubira inyuma bitewe n’amavugurura yakozwe mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda “UNR” .
Umutoza Umukundwa yatangaje ko intego bazamukanye mu cyiciro cya mbere ari ukugira ikipe kurenza uko yahoze mbere y’uko imanuka mu cyiciro cya kabiri.
Nyirahabimana Theresie ushinzwe imibanire mu banyeshuri muri UR Huye yatangaje ko bishimiye kwegukana iki gikombe ashimira abakinnyi ko batabatengushye.
Ati : “ Twari twababwiye ko tubashyigikiye kandi na bo babitweretse bitwaye neza begukanye igikombe”.

Nyirahabimana yavuze ko ikipe ya UR Grizzlies kuba yegukanye igikombe ibikesha imyiteguro myiza kuko bayifashije kwitegura kuko baje gukina bamaze iminsi mu mwiherero
Nyuma yo kwegukana igikombe no kuzamuka mu cyiciro cya mbere, Nyirahabimana yavuze ko bagiye gukomeza gushyigikira iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe bwabemereye amahugurwa ku bijyanye na Tekinike ku buryo ikipe izakomeza kwitwara neza.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF”, Kamanda Tharcisse yatangaje ko amakipe yombi yakinnye umukino mwiza bigaragaza ko uyu mukino uri ku rwego rwiza.

Yakomeje avuga ko iyi yari inshuro ya mbere shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikinwe gusa ashimangira ko amakipe akwiye kwiyongera ari na yo mpamvu batangiye kuvugana n’amakipe yifuza kwitabira ndetse bakomeje n’ubukangurambaga bwo kumenyekanisha uyu mukino.
Uyu mukino wa nyuma wakurikiranwe n’ abayobozi batandukanye barimo Meya w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal na Nyirahabimana Theresie ushinzwe imibanire mu banyeshuri muri UR Huye.
Meya w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira yatangaje ko ikipe ya Burera Tigers RFC yabashimishije n’ubwo itatwaye igikombe ariko yerekanye ko uyu mukino ushoboka mu Karere ka Burera.

Yakomeje avuga ko bazakomeza kuyishyigikira mu buryo bushoka kugira ngo izakomeze kwitwara neza.