Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026 bwifatanije n’imiryango ifite ababo bahoze ari abakozi mu zari Perefegitura ya Kibungo,Byumba na Kigali Ngari bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubibuka no kubunamira.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yavuze ko kwibuka abari abakozi muri iyi ntara ari ukubasubiza agaciro bambuwe no kongera gutekereza ku kamaro bari bafitiye Igihugu.
Ati: “Uyu mwanya twongera gutekereza kuri bagenzi bacu bishwe bakoreraga igihugu,bakicwa bigizwemo uruhare na bamwe mu bo bakoranaga.
Ibi biduhe umukoro wo gutekereza ku mibanire aho dukorera. Abantu bakorana ni gute bamwe bari mu kazi bitaye ku musaruro w’ibyo bakora mu gihe bagenzi babo bari kubateguraho Jenoside?Twabonye ko hari abishwe n’abo bakoranaga. Ni amateka dukwiye kuzirikana ariko tunafata ingamba zo kutazongera kugira imigirire nk’iyi.”
Uwavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo bari abakozi mu bice bitandukanye by’iyi Ntara bakaza kwamburwa ubuzima, Bucyeye Ignatienne yagaragaje ko ababo bakoreye ubuyobozi bubi bubitura kubica nyuma y’itotezwa rikomeye bakorewe.
Ati: “Uyu munsi dufite icyuho cy’abacu bakoreraga igihugu biturwa kwicwa. Batotejwe igihe kirekire yewe rimwe na rimwe bagafata imyanzuro yo kuva mu kazi ari nko kumeneshwa. Bari abakozi bitangira umurimo ariko ubuyobozi bubi bubafiteho umugambi mubisha. Uyu munsi turashima ko ubuyobozi buriho bufata umwanya nk’uyu bukibuka abari abakozi,ibi natwe biradukomeza.”
Umuyobozi wUmuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Karere ka Rwamagana Musabyeyezu Dativa yagaragaje ko ubwicanyi bwakongejwe n’ubundi n’abari abakozi mu nzego za Leta.
Ati: “Mu makomini yari mu cyahoze ari Kibungo umuriro wakijwe na Burugumesitiri Gatete wa Komini Murambi.Yavuye i Murambi arimbuye Abatutsi aza mu makomini ya Muhazi na Kayonza we ubwe asaba bagenzi be gukora ubwicanyi. Icyo twishimira ni uko dufite ubuyobozi butakwihanganira abantu nka Gatete.”
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Alvera Mukabaramba wifatanije n’ubuyobozi bw’Intara muri iki gikorwa cyo kwibuka ,yasabye ko hakomeza ubukangurambaga mu baturage bugamije gusaba abafite amakuru ku haba hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside batarashyingurwa mu cyubahiro ko bayatanga na bo bakazashyingura
Yavuze ko kandi Inteko Ishinga Amategeko izakora ubuvugizi ku bibazo bikeneye ingengo y’imari yo kubaka inzibutso zitarubakwa ndetse n’ibinenyetso bishyirwa ahagiye hicirwa Abatutsi bigashyirwaho.
Abakozi bamaze kugaragara bibukwa bahoze bakorera za Perefegitura na Superefegitura zigizwe Intera y’Iburasirazuba ni 19. Hununamiwe kandi abazi Jenoside yakorewe Abatutsi 26 bahoze ari abakozi b’Amakomini yahurijwe hamwe akaba Akarere ka Rwamagana.





