Bamwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Kanombe, ubu ni mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bavuze ko guturana n’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe ndetse n’Umukuru w’igihugu babigiriyemo ingorane zikomeye zo kurimburwa kuko hari n’imiryango yazimye.
Babivuzeho mu buhamya batanze ku wa Gatanu tariki 24 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ufitinema Rosalie yavuze ko muri Nyarugunga hari Interahamwe nyinshi cyane zatozwaga n’abasirikare, hari hatuye Perefe w’Umujyi wa Kigali, Renzaho Tharcisse, hari kandi Col. Theoneste Bagosora wari umuyobozi w’Ikigo cya Gisirikare, na Habyarimana Juvenal wari Umukuru w’Igihugu wari atuye i Nyarugunga kugeza mu 1994.
Agira ati: “Umwihariko wa Nyarugunga, ni uko icyo gihe ibice by’indege bitaravanwaho n’imirambo y’abari bayirimo, abatutsi bahise bicwa cyane hafi ahongaho, bishwe batari banamenya n’ibyabaye, bataramenya ko n’indege ya Habyiramana yaguye.”
Ubuhamya bwe abuhuriraho na Mutabazi Martin na we warokokeye i Nyarugunga mu yahoze ari Komini Kanombe. Ati: “Njye narindi hano, nakoreraga mu kigo cya gisirikare ndi umukinnyi w’umupira ariko Bagosora yarababwiye ngo nibandase, manuka nirukanka ndabacika.”
Yavuze ko Interahamwe zo mu Kajagari no mu bindi bice bya Kanombe, zatozwaga n’abasirikare ndetse n’abakomando, bakajya kubatoreza Nyandungo kumugaragaro cyane ko nta bwiru bwari burimo.
Ati: “Interahamwe zikaza, ni abana b’insoresore bakoreraga aho mu giturage, zavukaga ahangaha ariko abasirikare n’abakomando akaba ari bo bajya kubatoza, ibyo babatozaga byose bagarukaga mu baturage aho basanzwe, abo ni bo batwishe kandi vuba imwe mu muryango irazima.”
Kabandana Felix, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko kwibuka imiryango yazimye ari uburyo bwo gusubiza agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rundi ruhande, ni uburyo bwo gushima Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Kwibuka rero imiryango yazimye ni inshingano dufite nk’abayirokotse yo guharanira gukomeza kubazirikana kandi tukababera aho batari. Turabibuka kugira ngo batazazimangana mu mitima yacu.
Ni umwanya twongera gufata, tugashimira Inkotanyi zo kabaho, ingabo zahoze ari iza RPA n’uwari umugaba mukuru wazo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, imbaraga zidasanzwe yakoresheje mu kurokora Abatutsi bicwaga.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, ahamya ko Ikigo cya Gisirikare cyagize uruhare mu kurimbura imiryango y’Abatutsi yazimye akaba ari nabo bibukwa.
Yasabye abaturage kugira uruhare mu gutanga amakuru ku miryango yazimye kugira ngo umunsi nk’uyu ijye yibukwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, Dusabimana Fulgence, yasabye urubyiruko kwihatira kumenya amateka y’u Rwanda no kurwanya abifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Jenoside yahagaritswe n’abana b’u Rwanda mu gihe Isi twari duhanze amaso ntacyo yari yakoze, ni yo mpamvu muri iki gihe dushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa byo kwibuka, gukurikirana ibiganiro bitangwa kugira ngo aya mateka mabi atazibagirana kandi abe isomo ridufasha kubaka ejo hazaza heza hafite umusingi ukomeye.”
Abarokokeye mu yahoze ari Komini Kanombe, bigaragaza ko abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ukubakomeretsa kuko na mbere y’ukwezi kwa Mata 1994, muri Nyarugunga Abatutsi bicwaga kandi bazira kuba ari Abatutsi.











Amafoto: Anaclet Ntwali