Kampogo Immaculée utuye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kabgayi, yatanze ubuhamya bwagaragaje ubuzima bukakaye Abatutsi bari bahungiyeyo n’abahakoraga banyuzemo.
Avuga ko abahungiye i Kabgayi hari harimo abarwayi n’abari baje kuhivuriza bahasanze ubuzima bukakaye n’akaga k’indengakamere, aho bamwe bicirwaga aho bari bizeye ubuhungiro, nubwo byari bimeze bityo ariko ngo hari abaharokokeye ku bw’amahirwe no ku bushake bw’Imana.
Yabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka cyahuje imiryango yari ifitanye isano na Diyoseze ya Kabgayi, Abatutsi bahoze bayikoramo, abakoraga mu rwego rw’ubuzima ndetse n’abarwayi bari mu bitaro, ababaga baje kuhivuriza n’abari abakozi n’abandi bari bahahungiye bakahicirwa.
Yagize ati: “Twari twahahungiye twizeye ubuhungiro, ariko si ko byagenze kuko hahindutse aho kubutwambura, kutwica no kudushinyagurira.”
Mu buhamya bwe, Kampogo yasobanuye inzira y’umusaraba banyuzemo, aho Abatutsi batandukanywaga n’Abahutu hagamijwe kubica byoroshye, yavuze ko bamwe bajyanwaga mu bishanga abandi bakicirwa mu bitaro mu gihe Abahutu basabwaga kwambara amashara kugira ngo batandukanywe n’Abatutsi.
Ati: “Abicanyi basabye Abahutu kwambara amashara, byari uburyo bwo kudutandukanya no kutwica mu buryo bwari buboroheye kuko nta mpuhwe zirimo, ntabwo bitaga ko aho barimo kwicira abantu ariho bagana kugira ngo barokore uburi mu kaga, ahubwo bicaga nta kintu na kimwe bitayeho.”
Akomeza agira Ati: “Turashimira abateguye iki gikorwa cyo kwibuka abantu bo mu bitaro kuko bahiciwe ari benshi, abarwayi, abaganga n’abandi. Birababaje kubona umuganga wari ukwiye gutabara ari we wica, twabaye mu buzima bukomeye ndetse bubabaje ariko Nyagasani ni we wadutabaye cyane cyane binyuze ku Nkotanyi.”
Kampogo akomeza agaragaza ko Jenoside yatangiye kumvikana mu bice bya Komini Mushubati, ahazwi nk’Imwaka, aho Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi zigakomereza mu bice bya Muhanga, byatumye abaturage benshi bahunga, bashakisha aho bakiriza amagara yabo.
Ati: “Twumvaga amakuru ko interahamwe zirimo kuza zidusatira aho twabaga twihishe, natwe tugahitamo guhunga ariko aho twajyaga hose wasangaga urupfu ruhadutegereje, kuko twabaga tumeze nk´abadafite aho kugana.”
Mu rugendo rwabo, bahuye n’ibyago byinshi birimo ubwicanyi, ubusahuzi n’ivangura rikabije. Yatanze urugero rw’aho bageze bagasanga uwitwa Gasana yishwe bamwitiranyije n´Umututsi kandi akaba yari yishwe n´abo bari baturanye, ibintu byagaragazaga urujijo n’urwango byari byuzuye abo bicanyi.
Ati: “Hari aho twageze dusanga n’Abahutu batangiye kwicana kubera urujijo n’urwango rwari rwamaze kubarenga, bakica benewabo bazi ko ari Abatutsi barimo kwica, ibyo ubwabyo bigaragaza ukutamenya no kuba usibye urwango bangaga abo bicaga ariko bamwe muri bo ntibari banaziranye.”
Kugira ngo barokoke, bamwe bahisemo kwiyoberanya bambara amashara, ariko nabwo bakomeza kugira ubwoba kuko batabaga bizeye umutekano wabo, bageze i Kabgayi ho byaje kurushaho gukomera, aho imodoka zajyaga zipakira Abatutsi zibajyana kubica no kubata mu mugezi wa Nyabarongo.
Ati: “Nubwo twageragezaga kwiyoberanya, umutima ntiwigeze utuza kuko urupfu rwari hafi yacu buri gihe. Hiciwe abantu benshi cyane,hari umugore witwaga Majoro Nyirahategekimana wakoranaga n’abasirikare bakagenda bashakisha abarwayi b’Abatutsi bakabicira aho,twabonye amahano n’ubugome ndengakamere kuko nta n’umwe wabashaga guhunga kubera amabariyeri yari hose.”
Nubwo ibihe byari bikomeye, Kampogo yashimye cyane uruhare rw’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside no kurokora abari bagihumeka,yavuze ko zakoze ibikorwa by’ubwitange n’ubumuntu, zititaye ku mibabaro zari zifite ubwazo.
Ati: “Inkotanyi zaratwigishije, zidufasha kongera kubaho, zaduhaye ubufasha bw’ibanze, zitwereka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ibyo byatumye dushobora kongera kwiyubaka no kwiteza imbere.”
Mu gusoza ubuhamya bwe, Kampogo yasabye Minisitiri w’Ubuzima kugeza ubutumwa ku Mukuru w’Igihugu Paul Kagame, agaragaza ko abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Muhanga bamushimira uruhare yagize mu guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu.
Ati: “Iyo ataza kuyobora urugamba rwo kubohora Igihugu, nta n’umwe wari kuba akiriho ngo avuge aya mateka, turamushimira cyane.”
Ubuhamya bwa Kampogo Immaculée ni imwe mu nkingi z’amateka agaragaza ubukana Jenoside yakoranywe n’uburyo ubumuntu bwongeye gusubirana agaciro nyuma yayo, ni ubutumwa bushishikariza abakiriho gukomeza kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro n’ubumwe.