Itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell ryamaze inyota abakunzi babo n’umuziki muri rusange mu gitaramo bakoreye i Kigali cyarangiye abakitabiriye batabishaka.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 9 Kamena 2026, muri BK Arena nka kimwe mu ruhererekane rw’ibyo bamaze igihe bakora.
Ni igitaramo cyari gitangaje kuko abenshi mu bakitabiriye bari hejuru y’imyaka 30 kuzamura ibishimangira ko iryo tsinda rmiaze igihe kinini ritanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.
Ahagana saa 18h40 ni bwo igitaramo cyatangiye, abashyushyarugamba bafatanyije na Nep DJs bajya ku rubyiniro gususurutsa abitabiriye.
Uko amasaha yagiye akura abantu barushagaho kwitabira ndetse bakomeza gususrutswa n’abarimo MC Sonia uzwi nka Lady Bicu, Mukunzi Michel, Nicolas Peks aho abo bavanga umuziki bombi bibanze ku ndirimbo za League ariko zo hambere.
Icyakora bigeze saa 20:15, DJ Infinity yageze ku rubyiniro na we atangira kuvanga umuziki yibanda ku ya cyera harimo iz’abahanzi nka Beyonce,Rihanna, Shaggy, Sean Paul nyuma yagerageje gucuranga izigezweho nka ’Kikankane’ abona ntabwo bikunzwe arabireka.
UB40 Ft Ali Campbell bageze ku rubyiniro saa 21:09, abari muri BK Arena Bose barahaguruka, abari hanze barinjira kugira babakirane urugwiro baherako bafatanya nabo kuririmba nyinshi mu ndirimbo zabo zirimo “If it happens again”, “Big Love”,”One in Ten”,”Cherry Oh Baby”,n’izindi nyinshi.
Ni ibintu byabanyuze bituma Ali Campbell waririmbiraga itsinda rye anyuzam a akaganiriza abitabiriye ati “Kigali! ntabwo mbumva!”Bose bagaherako bavugira mu majwi aranguruye kugira ngo abumve.
Bakomeje kuririmba ari na ko baririmbana na buri wese mu bitabiriye kuko abenshi mu bitabiriye bari bazi indirimbo zabo hafi ya zose, Ali yageraga aho akaruhuka kugira ngo n’abagize UB40 baririmbe yagaruka akaba ati:” Twongere turirimbe?” nabo bati: “Yegoooo”.
Ni igitaramo cyasoreje saa 22:28, basoza baririmba izirimo “Red Red Wine”, “(I Can’t Help) Falling In Love With You” na “Kingston Town” yatumye abitabiriye igitaramo bavuza induru mu rwego rwo kugaragaza umunezero icyakora igitaramo gusoza bakigishaka atari uko basondetswe ahubwo nk’ikimenyetso cyo kuryoherwa.
Igitaramo UB40 na Ali Campbell bakoreye i Kigali cyabanjirijwe n’uruhererekane rw’ibyo bakoreye hirya no hino harimo icyabereye muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Capetown ku wa 2 Kamena 2026, nyuma y’aho tariki 4 Kamena 2026 bataramira mu Mujyi wa Durban mu gihe ku wa 6-7 Kamena 2026 bataramiye i Pretoria.
Itsinda rya UB40 ryashinzwe n’abasore bo mu Bwongereza bari inshuti mu 1978. Mu 2008 ryajemo umwuka mubi, uwitwa Ali Campbell arisezeramo kubera kutumvikana n’abarebereraga inyungu zaryo ndetse mu 2014 afata icyemezo cyo gushinga UB40 ye.
Amaze gushinga urye abarimo Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer na Norman Hassan baririmbanaga mu ya mbere bamwiyunzeho bakora irindi tsinda bariha izina rya ‘UB40 Ft Ali Campbell’ ari nabo bataramiye i Kigali.

