Rayon Sports yaguze myugariro wo muri Tchad 
Amakuru

Rayon Sports yaguze myugariro wo muri Tchad 

SHEMA IVAN

June 9, 2026

Rayon Sports yatangaje ko yaguze myugariro w’Umunya-Tchad Charles Tchouplaou wakiniraga Casric Stars FC yo mu Cyiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo.

Iyi kipe yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Kamena 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26 yakiniye umukino umwe gusa Casric Stars FC yakiniraga.

Yabaye umukinnyi wa gatanu mushya Gikundiro itangaje ko yasinyishije muri iyi mpeshyi, nyuma myugariro Abbel Matumona Wakonda Kanda wakiniraga Amagaju FC, Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshutinziza Didier wavuye muri Gorilla FC na Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka muri iyi mpeshyi, izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ya 2026/27.

Gikundiro iri mu makipe byitezwe ko azakina CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026.

Rayon Sports yaguze myugariro wo muri Tchad, Charles Tchouplaou

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA