Rwamagana: Inama Njyanama yirukanye Visi Meya ushinzwe ubukungu 
Amakuru

Rwamagana: Inama Njyanama yirukanye Visi Meya ushinzwe ubukungu 

Imvaho Nshya

July 18, 2023

Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba imaze kwirukana Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Umujyanama akaba n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu

Impamvu y’iyirukanwa rye ngo yaturutse ku kutuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Hashingiwe ku iteregeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere, mu ngingo yaryo ya 28, iteganya ko Umujyanama ava mu mwanya we iyo atacyujuje impamvu zashingiweho kugira ngo abe Umujyanama.

Dr Rangira Lambert, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rwamagana yemereye Imvaho Nshya ko Nyirabihogo yirukanywe.

Nyirabihogo yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Muri Mata 2023 ni bwo abarimo Nyirabihogo n’abandi bayobozi batawe muri yombi bazira dosiye y’Umudugudu wubatswe na Dubai mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umudugudu wubakwa, Nyirabihogo yari Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Karere ka Gasabo aho babanje gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bakajurira, bakaza kurekurwa.

Inkuru irambuye ni mu kanya…

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA