Umuryango w’Abibumbye Ishami ry’u Rwanda washimye ko nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda bashoboye kuyikuramo binyuze mu kwishamo ibisubizo by’ibibazo bashyize ubumwe n’ubwiyunge.
Umuhuzabikorwa w’Agateganyo w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b’uwo muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo n’abasirikare 10, barinda uwari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Uwilingiyimana Agatha bicanwe na we hamwe n’umuryango we.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abakomoka mu miryango y’abahoze ari abakozi ba Loni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Fatmata yavuze ko u Rwanda rwarateye imbere kuva mu 1994, bishingiye ku buyobozi bufite icyerekezo gihamye ndetse n’abaturage bafite intego bose biyemeje gushyira hamwe bakanga guheranwa n’amateka n’ibikoremere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Urugendo rw’u Rwanda mu iterambere, rutwibutsa ko ubwiyunge atari ikimenyetso cy’ubugwari ahubwo ni icy’ubutwari. Ubumwe n’Ubwiyunge ntibusobanurwa n’agahinda, ahubwo busobanurwa nk’imbaraga”.
Yashimye Gahunda ya Ndi Umunyamurwanda igaragaza kwimakaza ubumuntu n’ubumwe, Abanyarwanda biyemeje bagatera umugongo amacakubiri.
Yanagarutse ku nkiko Gacaca zafashije Abanyarwanda gutanga ubutabera bwunga no komora ibikomere mu Gihugu cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Inkiko Gacaca zakorwaga n’abaturage ubwabo, zagize umumaro ukomeye mu kugaragaza ukuri, ubwiyunge no komora ibikomere Igihugu. Iyo ntabwo ari politiki isanzwe ahubwo ni igisubizo u Rwanda rweretse Isi, ko kwishakamo ibisubuzo ari umusingi wo kubaka ubumwe n’ubusugire.”
Yashimye u Rwanda kuba rwariyubatse nyuma ya Jenoside rwanyuzemo rukaba ari Igihugu cy’intangarugero cyimakaje ubumwe n’ubwiyunge mu baturage bacyo.
Yagize ati: “Ni Igihugu cyimakaje ubumwe n’ubwiyunge kirwanya urwango, gishyira imbere ubutabera busimbura umuco wo kudahano, icyizere gisimbura ukwiheba.”
Yashimangiye ko ibyo byatumye ubumuntu bwari bwaratakaye bugaruka, akaba ari ngombwa ko n’ahandi ku Isi babyimakaza.
Fatmata yashimye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuba bakomeje kwiyubaka no kudaheranwa n’amateka ashaririye banyuzemo.
Ati: “Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside IBUKA, turawuzirikana kuba warashyizeho gahunda zo kwibuka byatumye habaho kumora ibikomere ibintu Isi itari gushobora, mwarenze ibikomere by’indengakamere, mwimakaza ubudaheranwa mwubatse imiryango yongera kugarura agaciro.”
Uwo muyobozi yijeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko Loni izakomeza kubashyigikira muri byose bigamije iterambere.
Yashimangiye ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakorera Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, bazahora bibukwa hazirikanwa agaciro bari bafite mbere y’uko bicwa.
Yagize ati: “Twahuriye hano kugira ngo tuzirikane abahoze bakorera UN bishwe mu basaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cy’iminsi 100. Kugira dusangire ubuhamya bw’ibyabaye, kandi twibuke ko dufite inshingano duhuriyeho ko ubu bwicanyi ndengakamere butazagira uwo bwongera kubaho aho ari ho hose ku Isi.”
Yashimiye abahagariye amashami yose y’Umuryango w’Abibumbye bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka kimwe n’Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, avuga ko bishimangira intego y’ubufatanye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bafata inshingano ko itazongera kuba ahandi ku Isi.
Ati: “Ibyabaye mu Rwanda kuva tariki ya 7 Mata kugeza muri Nyakanga 1994, ntabwo ari impanuka, ni Jenoside yateguwe irageragezwa ndetse ishyirwa mu bikorwa, yatangiriye ku mvugo z’urwango zijyanye no kwambura abantu ubumuntu, ibyo bikorwa byibasiye igice cy’abantu.”
UN yemera intege nke yagize mu gukumira ko Jenoside iba mu Rwanda
Yagaragaje ko muri icyo gihe Umuryango Mpuzamahanga watsinzwe kuko wananiwe kurwanya ibyo bikorwa bibi byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni mu Rwanda, yaburiye uwo muryango mu butumwa yohoreje ku cyicaro gikuru cyayo buyimenyesha ko mu Rwanda, harimo gutegurwa ubwicanyi, hari mbere ho amezi make ngo Jenoside itangire.
Ubu butumwa bwatabaza ntabwo bahawe agaciro, Umuryango w’Abibumbye turazikana ko aho ngaho twatsinzwe.Turazikana ko ijambo ntibizongere, atari amagambo gusa, ahubwo ni itegeko.”
Yibukije ko ku Isi hakomeje kugaragara imiduguraro yiganjemo imvugo z’urwango n’andi magambo mabi yibasira abantu, anyuzwa ku mbuga nkoranyamba.
Yabutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatangiriye ku magambo nk’ayo arimo ivangura no kwambura ubumuntu bamwe, akaba yahereye aho asaba buri wese kurwanya ibyo byose bikomeje kugaragara hiryo no hino ku Isi mu gukumira ko hari ahandi Jenoside yakongera kuba.



