Shallipopi utegerejwe i Kigali yagaragaje impamvu yasimbuje injyana ya Amapiano iya Rap
Imyidagaduro

Shallipopi utegerejwe i Kigali yagaragaje impamvu yasimbuje injyana ya Amapiano iya Rap

MUTETERAZINA SHIFAH

May 11, 2026

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria Shallpopi utegerejwe gutaramira i Kigali, yahishuye impamvu yatumye ahagarika gukora indirimbo mu njyana ya Rap akinjira mu muziki w’injyana ya Amapiano ndetse agashyiramo imbaraga kurusha mbere akiri umuraperi.

Igitaramo uwo muhanzi ateganya kuririmbamo i Kigali tariki ya 29 Gicurasi 2026, kirimo gutegurwa na kompanyi ya Groove Kigali ifatanyije na Intore Entertainment, kikaba gitegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki wa Afrobeats n’Amapiano mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na podcast ya ‘Afrobeats Intelligence’, tariki 10 Gicurasi 2026, Shallipopi aho yavuze ko yatangiye ari umuraperi wa Trap ariko aza kubona ko Amapiano imwinjiriza ikamutunga ndetse ikamwongerera n’abafana.

Yagize ati: “Maze igihe ndirimba Rap, ndi Trap star, Amapiano ni yo njyana izana ibiryo ku meza, kandi ikazana abakunzi banjye barayintumye rero tugomba kuyikora.”

Akomeza agaragaza ko nubwo injyana ya Rap idatanga amafaranga ariko ifite urukundo rwe rwa mbere gusa azakomeza kuyikunda atayikora kuko idatanga amafaranga agaragaza ko muri Nigeria abaraperi batabona ubufasha n’icyubahiro gihagije nk’abakora izindi njyana, ibintu avuga ko bibadindiza kubona amafaranga menshi muri uwo muziki.

Uyu muhanzi avuze ibi mu gihe ategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Africast Fest: A Shallipopi Xperience’, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 29 Gicurasi 2026.

Uyu muhanzi kandi yanakomoje ku mbogamizi yigeze kugira ubwo yitabiraga ibihembo bya Headies Awards agashyirwa mu cyiciro cya Rap gusa kandi indirimbo ye ‘Cast’ icyo gihe yarashoboraga guhatana mu byiciro birenze kimwe.

Ati: “Mu 2025, ubwo nitabiraga amarushanwa ya ‘Best Rap Song’ nababajwe nuko indirimbo yanjye ‘Cast’ yashyizwe mu cyiciro cya ‘Best Rap song’ gusa, bagombaga kureka nkahatana nkanegukana ibihembo mu byiciro byo kuririmba no kurapa.”

Shalipopi yatangaje ko icyamukuye mu buraperi ari uko iyo njyana itinjiza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA