Mu mpera z’iki cyumweru taliki 19 na 20 Gashyantare 2022 mu Karere ka Bugesera habereye imikino ya ½ ya shampiyona ya Sitball “Sitball Championship 2021-2022”, amakipe 5 mu bagabo no mu bagore azakina imikino ya nyuma akaba yamenyekanye.
Iyi mikino ya ½ yagombaga guhuza amakipe 10 mu bagabo ari yo Gasabo, Rulindo, Gisagara, Ruhango, Karongi, Nyamasheke, Kirehe, Kayonza, Musanze na Gicumbi ndetse n’andi 10 mu bagore ari yo Bugesera, Rulindo, Nyanza, Nyamasheke, Musanze, Gicumbi, Gakenke, Kirehe, Kayonza na Ngoma.

Nk’uko bitangazwa na Perezida wa Komite y’igihugu y’imikino y’abantu bafite ubumuga “NPC-Rwanda”, Murema Jean Baptiste byari biteganyijwe ko buri kipe ikina imikino 9 nyuma ku munsi wa mbere taliki 19 Gashyantare 2022, amakipe menshi yakinnye imikino 5.
Ku munsi wa nyuma taliki 20 Gashyantare 2022 imvura nyinshi yaguye yatumye imikino idasozwa mu gihe hari amakipe yaburaga umukino umwe andi abura ibiri.
Perezida wa NPC, Murema ati : “Icyakozwe ni uko umuyobozi wa Tekinike muri NPC-Rwanda yahuye n’abatoza bareba aho imikino yari igeze ndetse n’amakipe yari afite amahirwe yo gukomeza nyuma bafata umwanzuro w’amakipe agomba kuzamuka.”
Amakipe yakomeje mu bagabo ni Karongi, Gasabo, Musanze, Gisagara na Nyamasheke naho mu bagore ni Musanze, Bugesera, Gicumbi, Nyamasheke na Kayonza.

Imikino ya nyuma biteganyijwe ko izabera mu Karere ka Gisaraga taliki 02 Mata 2022.



