Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball ikinwa n’abantu bafite ubumuga “Sitting Volleyball” mu bagabo n’abagore yatangiye kwitegura shampiyona y’Isi “Sitting Volleyball World Championships 2022” izabera i Sarajevo muri Bosnie Herzegovine kuva taliki 04 kugera 11 Ugushyingo 2022.
Iyi mikino izitabirwa muri rusange n’ibihugu 16 aho byashyizwe no mu matsinda. Mu bagabo, itsinda A ririmo Bosnie Herzegovine, USA, Japan na Seribia. Itsinda B rigizwe na Iran, Kazakistan, Croatia na Iraq, itsinda C rigizwe na Brazil, u Budage, Canada na Pologne naho itsinda D rigizwe na Misiri, u Rwanda, Ukraine n’u Buholandi.
Mu bagore, itsinda A rigizwe na Bosnie Herzegovine, Slovenia na Finland. Itsinda B rigizwe na USA, Ukraine, u Budage na Hongria, itsinda C rigizwe na Brazil, u Rwanda na Misiri naho itsinda D rigizwe na Canada, u Butaliyani na Iran.
Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino Komite y’imikino y’abantu bafite ubumuga “NPC-Rwanda” yashyizemo umutoza mukuru w’amakipe yombi, Dr. Mussad Rashad ukomoka mu Misiri akaba yarahawe amasezerano y’amezi 6 ashobora kongerwa.
Uyu mutoza akaba yarahise anahamagara abakinnyi b’amakipe yombi bakaba baratangiye imyitozo bitegura imikino.
Abakinnyi bahamagwe mu makipe yombi
Mu bagabo: Vuningabo Emile Cadet, Twagirayezu Callixte, Hagenimana Fulgence, Gatete Fidele, Ngizwenimana Jean Bosco, Semana Jean, Uwizeyimana Callixte, Ndayisaba Jean Baptiste, Ndahiro Jean Claude, Niyitegeka Innocent, Murema Jean Baptiste, Imanirutabyose Patrick, Nsanzimana Tiras, Muhawenimana Leandre, Rutagengwa Vitus na Ntambara Jean Paul.
Umutoza mukuru ni Mossad Rashad wungirijwe na Gakwaya Eric na Rukundo Jean mu gihe Gakire Patrick ari umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi. Mandela Steven ni we ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe “Team Manager” naho umuganga akaba Nkurayija Jean Pierre.
Mu bagore: Mukobwankawe Liliane, Bazubagira Claudine, Nyiranshimiyimana Agnes, Mugirwanake Marie Louise, Murebwayire Claudine, Mukamurenzi Alice, Nyiraneza Solange, Uwajeneza Uwase Rose, Umutoni Clementine, Umulisa Hosiana, Mutuyimana Chantal, Nikuze Zaninka na Kayitesi Pacific.
Umutoza mukuru ni Mossad Rashad wungirijwe na Gakwaya Eric na Ndamyugabe Emmanuel, Gakire Patrick ni we mutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe “Team Manager” ni Niragire Angelique naho umuganga ni Nzayisenga Sauda.