Sobanukirwa ibimenyetso byo gucura k’umugore
Ubuzima

Sobanukirwa ibimenyetso byo gucura k’umugore

NYIRANEZA JUDITH

November 2, 2026

Impuguke mu bijyanye n’imyororokere zemeza ko umugore yacuze igihe amaze amezi 12 akurikiranye atajya mu mihango, kandi icyo gihe kigira ibimenyetso byihariye birimo kugira ubushyuhe butuma abira ibyuya n’igihe hakonje, kuribwa umutwe, koroha kw’amagufwa n’ibindi.

Dr. Nzabonimpa Anicet, Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko bw’abagore n’abakobwa mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya yagarutse ku bimenyetso bigaragara ku mugore ugiye gucura ndetse n’icyakorwa ngo agire ubuzima butamuhungabanya.

Yagize ati: “Icyiciro kibanziriza gucura, umugore agira ibimenyetso runaka kimwe, bibiri, bitatu, … bitewe nuko umuntu abyitwayemo. Gusa muri byo hari kumva ubushyuhe bw’umubiri, agashyuhirana akabira ibyuya,kugabanyuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kumva ingingo zimwe na zimwe zimurya nk’umugongo, mu kiziba cy’inda n’ibindi.” 

Dr. Nzabonimpa asobanura ko gucura ari ikigero kijyana nuko umuntu agenda akura kuva mu bwana kugeza igihe azasazira cyane umugore akagera mu gihe kigereranywa n’ikoni risobanura umuntu rimukura mu cyiciro runaka rimujyana mu kindi.

Yagize ati: “Gucura ni ukuva mu cyiciro kimwe umugore ajya mu kindi, bigereranywa n’ikoni. Ntibikwiye kuba ikintu kimuremereye, ahubwo umuti wa mbere ni ukwiyakira, akamenya ko ari igihe runaka cy’ubuzima.

Iyo atiyakiriye akajya kwa muganga, akaba abwiye ubwonko ko arwaye, icyuya gishyuhe kirakomeza. Iyo ubwiye umubiri ikintu, ubwonko buragikora. Utiyakiriye bya bimenyetso biratinda.”

Ibimenyetso byo gucura

Dr. Nzabonimpa yasobanuye bimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara ku mugore ugiye gucura, kandi ko atariko biza byose kimwe ku bagore bose.

Kugira ubushyuhe mu mubiri

Umugore ugiye gucurayumva ubushyuhe bw’umubiri, akagira igitigitira, agashyuhirana akabira ibyuya no mu gihe cy’ubukonje, ariko we akumva ari gushya, ugasanga arihungiza buri kanya, akambara imyenda idafite amaboko. Umuti wa mbere ni ukwiyakira, akumva ko ari ikigero agezemo nkuko atagiye kwa muganga amera amabere cyangwa ajya mu mihango.

Kugabanyuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina

Gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo bihindura ku mubiri w’umuntu, ariko mu gihe cyo gucura bishobora gusenya urugo, kuko ku mugore imisemburo ya kigore iba itangiye kugenda igabanyuka cyane mu mubiri, icyo gihe n’umubiri ucika intege, ugasanga nta bushake afite bwo gukora icyo gikorwa.

Kumva ingingo zimwe na zimwe ziryaryatwa

Ashobora kumva ingingo zimwe na zimwe, ziryaryata, zimurya nk’umugongo, akumva bitameze neza mu kiziba cy’inda, akumva amabere yaremereye cyangwa muri rusange akumva umubiri we atameze neza, akumva hari ibyahindutse.

Koroha kw’amagufwa

Kugabanyuka kw’imisemburo ya kigore bigira ingaruka ku magufwa. Uwo musemburo iyo ubuze amagufwa abura ibiyatunga, bityo akoroha cyane ndetse akaba yavunika ku buryo bworoshye igihe cyose hari igitumye ahungabana.

Dr. Nzabonimpa yagize ati: “Abagore bakuze, abakecuru usanga amagufwa yabo adakomeye cyane ameze nk’ibikenyeri, nk’umukecuru w’imyaka 60, 70 yatsikira gato agahita avunika ruseke cyangwa mu itako kuko ya misemburo y’abagore (oestrogene na Progesterone) iba yagabanyutse kandi iyo umugore ayifite ituma ubutare bwa kalisiyumu bufata ku magufwa neza. Iyo misemburo ituma amagufwa y’abagore akomera.”

Kurwara umutwe

Muri icyo gihe hari abababara umutwe, bakumva batameze neza rimwe bakaba bagira n’isereri.

    Impinduka mu kwezi k’umugore

Izo mpinduka zitangira mbere yo gucura nyir’izina. Hakabaho impinduka mu kwezi kwe. Imihango ikaza mu buryo budasanzwe, ikajya ihindagurika rimwe agasanga ije kare mu gihe atabitekerezaga, ikaba yamutungura atanabyiteguye, ubundi ikaza bitinze, kubara ukwezi kwe kukajya kumugora. Ikigero gishobora kumara umwaka 1, 2, 3 ariko iyo atiyakiriye, abwira ubwonko bwe ko arwaye, yakumva bwa bushyuhe buje, akaba abwiye ubwonko ko yarwaye, Icyo gihe biramugora kuko icyo umubiri ubwiye ubwonko buragikora.

Ibyafasha umugore ugeze mu gihe cyo gucura

    Dr. Nzabonimpa yavuze ko mu gihe umugore ageze ku gihe cyo gucura, agomba kwiyakira, kurya indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara, n’ibitera imbaraga no gukora imyitozo ngororamubiri. Ni ngombwa cyane cyane kurya imboga n’imbuto.

Yagarutse cyane ku kamaro ko kwiyakira, asobanura ko iyo umuntu yiyakiriye ibimenyetso bidakara cyane biroroha kandi bikanarangira vuba. Utiyakiriye ukomeza yivuza we biratinda. Ntibiza byose kimwe ku bagore bose kuko umwe ashobora kugira ikimenyetso kimwe cyangwa se 2, 3. Si ngombwa ko umuntu abigira byose. Icyo gihe nyuma ni bwo ashobora kumara amezi 12 atabona imihango, bigashimangira ko yacuze.

Imikino ngororamubiri na yo ni ingenzi mu gihe umugore yegereje gucura no mu gihe yacuze

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA