Sudan y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe
umutekano

Sudan y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe

Imvaho Nshya

May 26, 2026

Umuryango w’Abibumbye(LONI) wambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda za batayo ya RWANBATT-2, ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo (UNMISS) kubera ibikorwa byazo by’indashyikirwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano zagaragaje mu kurengera abasivili muri icyo Gihugu.

Ni umuhango wabereye ku birindiro bya Loni biri Malakal, muri Leta ya Upper Nile, ku wa 25 Gicurasi 2026, witabirwa n’abayobozi batandukanye aho bashimangiye umuhate, ubunyamwuga n’uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro no kurengera abasivili.

Batayo ya RWANBATT-2, yashimiwe uruhare rwayo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bice byugarijwe n’umutekano mucye muri Sudan y’Epfo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNMISS, Maj Gen Junhui Wu, ari nawe wari uyoboye uwo muhango yashimye ingabo z’u Rwanda kubwo ikinyabupfura cyabaranze, ubwitange no gukomeza guharanira amahoro.

Maj Gen Junhui Wu yagaragaje ko ko imidali bahawe igaragaza icyizere bafitiwe na Loni n’indi miryango mpuzamahanga.

Yagize ati: “Iyi midali mwahawe igaragaza ubutwari, kwihangana ndetse n’ubunyamwuga mu kazi gakomeye kandi gasaba byinshi. Kuva mwatangira ubutumwa mwubahirije inshingano,ikinyabupfura n’imikoranire myiza n’abandi.”

Maj Gen Junhui Wu yongeyeho ko ingabo z’u Rwanda zakomeje kurindira umutekano abasivili, gufasha mu bikorwa by’ubutabazi ndetse ibyo byatumye ubutumwa bugira isura nziza.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col Emmanuel Kanobayire yashimye iyo batayo kubwo kuzuza inshingano uko bikwiye, ubwitange n’ubushake bwabaranze nubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye.

Yagize ati:Imidali bahawe ntisobanura gusa ko barangije inshingano zabo, ahubwo igaragaza ubwitange, ubutwari ndetse no gukomera ku mahame agenga ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mpuzamahanga.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA