Kuva taliki 12 kugeza 18 Ukuboza 2022, ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” hagiye kongera kuba irushanwa “Rwanda Open 2022” ryari rimaze imyaka 2 ritaba kuko ryaherukaga muri 2019 naho muri 2020 na 2021 rikaba ritarabaye kubera COVID-19.
Iri rushanwa rizabera ku bibuga biri muri muri IPRC Kigali biteganyijwe ko rizitabirwa n’abakinnyi basaga 100 mu babigize umwuga ndetse n’icyiciro cy’abafite ubumuga bakina bicaye mu tugare “Wheelchair Tennis” mu bagabo n’abagore.
Aba bakinnyi bakaba baturuka mu bihugu 12 birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi, Asia, Afurika n’ahandi. Bimwe muri ibi bihugu birimo u Budage, u Buhinde, u Busuwisi, hari kandi ibyo muri aka Karere nk’u Rwanda ruzakira, Kenya, Tanzania, RDC, u Burundi na Uganda.
Irushanwa ry’uyu mwaka rifite umwihariko kuko abakinnyi bazaba aba mbere mu babigize umwuga ibihembo byazamuwe aho byavuye ku gihumbi cy’amadolari y’Amerika (1000$) akaba ibihumbi bibiri na magana atanu (2500$). Muri rusange ibihembo byose bizatangwa bikazaba bingana n’ibihumbi 30 by’amadolari y’Amerika ni ukuvuga miliyoni zisanga 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida wa RTF, Karenzi Theoneste yatangaje ko iri rushanwa bifuje kurishyira ku rwego rwo hejuru aho baganiriye na MINISPORTS ikemera kubashyigikira no kubatera inkunga.
Yakomeje avuga ko bifuza kwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye mu rwego rwo gushyira mu ngiro gahunda igihugu cy’u Rwanda cyihaye yo kuba igicumbi cy’amarushanwa mpuzamahanga bakabihuza n’ ubukerarugendo bityo bikanatanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Perezida wa RTF, Karenzi avuga ko iyi gahunda yatangiye kuko muri Gicurasi 2022 u Rwanda rwakiriye imikino ya “Davis Cup” kandi ikagenda neza.
Akomeza avuga ko amarushanwa nk’aya ari ku rwego mpuzamahanga atuma abakinnyi b’u Rwanda bahura n’abandi b’abahanga baturutse ahantu hatandukanye bigatuma bazamura urwego rwabo.
Kugeza ubu muri iri rushanwa “Rwanda Open 2022”, umuterankunga mukuru ni “MINISPORTS”, Perezida wa RTF, Karenzi Theoneste avuga ko hari abandi baterankunga bagitegereje barimo Bralirwa, Inyange na Rwanda Stock Exchange.
Karenzi agaragaza ko irushanwa “Rwanda Open” bifuza ko ryazajya ritanga amanota aho batangiye ibiganiro n’ishyirahamwe epuzamahanga ry’umukino wa Tennis “ITF” ku buryo irushanwa ry’umwaka utaha wa 2023 byatangira. Ati : “ Murumva ko ryazaba rikomeye cyane kuko ryakwitabirwa n’abakinnyi benshi kandi bakomeye kuko baza guhatanira amanota n’amafaranga”.
Irushanwa “Rwanda Open” ubwo riheruka gukinwa muri 2019 mu bagabo ryegukanwe na Ismael Changawa ukomoka muri Kenya atsinze mugenzi we Kevin Cheriyot (Kenya) amaseti 2-0 (6-1 na 6-2) naho mu bagore ryegukanwa na Ingabire Meghan atsinze Tuyisenge Olive amaseti 2-0 (6-1 na 6-1) bose bakaba bakomoka mu Rwanda