Kuva taliki 01 kugeza 05 Gicurasi 2023 mu Rwanda habereye icyiciro cya kabiri cy’irushanwa mpuzamahanga ry’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Tennis mu bakobwa n’abahungu riri ku rwego rwa 5 “ITF World Tennis Tour Juniors/Grade 5”.
Marcin Andrzejczak wegukanye icyiciro cya mbere cy’iri rushanwa aho ryabaye taliki 24 kugeza 28 Mata 2023 ni we wongeye kwegukana icyiciro cya kabiri cy’iri rushanwa mu bahungu naho mu bakorwa ryegukanwa na Zosia Bielus, aba bakinnyi bombi bakomoka muri Poland. Iri rushanwa ryabereye ku bibuga byo muri IPRC Kigali Kicukiro.
Mu bahungu, Marcin Andrzejczak yegukanye irushanwa atsinze mugenzi we Juliusz Stanczyk amaseti 2-0 (6-2 na 6-2). Aba bakinnyi bombi bakomoka muri Poland.

Marcin Andrzejczak yageze ku mukino wa nyuma asezereye muri ½ , Mostafa Noureldine ukomoka mu Misiri amutsinze amaseti 2-0 (6-1 na 6-4) naho Juliusz Stanczyk yasezereye Ishimwe Claude (Rwanda) amutsinze amaseti 2-1 (3-6,6-4 na 7-5). Mu cyiciro cya mbere cy’iri rushanwa, Ishimwe Claude yari yasezereye Juliusz Stanczyk mu ijonjora rya kabiri (Raound 2) amutsinze amaseti 2-1.

Uretse Ishimwe Claude waviriyemo muri ½ , abandi bakinnyi 8 bari baserukiye u Rwanda ari bo Kwizera Christian, Ngarambe Ivan Gift, Karenzi Brian, Manishimwe Emmanuel, Niyonsenga Pierre, Mugisha Emmanuel, Cyubahiro Victor Angelo na Igiraneza Elysee baviriyemo mu ijonjora rya mbere (Round 1).
Mu bakobwa, Zosia Bielus yegukanye irushanwa atsinze Natalia Klys wari wegukanye icyiciro cya mbere cy’iri rushanwa. Zosia yamutsinze amaseti 2-1 (6-7, 7-5 na 7-5). Aba bakinnyi bombi bakomoka muri Poland.

Muri ½ cy’irangiza , Zosia yasezereye Ming-Fu Chen ku maseti 2-1 (5-6, 6-3 na 6-1) naho Natalia asezerera Leola Akhmetova ku maseti 2-0 (6-0 na 6-3).

Abakinnyi 5 bari baserukiye u Rwanda ari bo Tuyishime Rona, Shema Mbaruru Annabelle, Weilk Eunice Leona, Nishimwe Carine na Teta Ines baviriyemo mu ijonjora rya mbere (Round 1).
Mu cyiciro cy’abakina ari babiri “Double”, mu bahungu, ikipe yari igizwe na Benjamin Mann (Canada) na Victor Mohanram (Espagne) yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Nikita Mitrofanov (Russia) na Armaan Walia (India).
Mu bakobwa, ikipe ya Zosia Bielus na Natalia Klys yatsinze iya Ming-Fu Chen (Taiwan) na Isheeta Midha (India).
