Ku Cyumweru taliki 04 Nzeri 2022, ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF” ryateguye irushanwa rya gatatu muri uyu mwaka w’imikino ribera mu Karere ka Gicumbi “Gicumbi Duathlon National Championship Challenge 2022”.
Iradukunda Eric mu bagabo na Nyirarukundo Rosette mu bagore ni bo bitwaye neza begukana iri siganwa, aba bombi bakaba bakinira ikipe ya Cercle Sportif de Karongi.
Abitabiriye iri rushanwa basiganwe intera ya kilometero 10 muri rusange ni ukuvuga, kilometero 2.5 mu kwiruka n’amaguru, kilometero 5 mu gusiganwa ku igare nyuma basoza basiganwa intera ya kilometero 2.5 ku maguru.
Mu bagabo, Iradukunda Eric ni we wegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 36. Ku mwanya wa kabiri haje Hakizimana Felicien wari wegukanye irushanwa riheruka ry’i Huye akaba yarakoresheje isaha 1, iminota 10 n’amasegonda 39 naho ku mwanya wa 3 haza Tuyisenge Samuel wakoresheje isaha 1, iminota 11 n’amasegonda 48.

Nyuma yo kwitwara neza, Iradukunda Eric yatangaje ko icyamufashije kwegukana iri siganwa ari imyitozo ikomeye yari amaze iminsi akora kandi ko n’ubuyobozi bw’ikipe bubitaho mu buryo bushoboka bwose.
Mu bagore, Nyirarukundo Rosette ni we wegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje isaha 1, iminota 45 n’amasegonda 18. Ku mwanya wa kabiri haje Ary Wahidah Dhinira ukinira ikipe ya Rubavu wakoresheje amasaha 2, iminota 19 n’amasegonda 47.

Nyirarukundo yavuze ko yishimye kuko ari ku nshuro ya mbere yegukanye irushanwa nk’iri, kuko ubusanzwe yasiganwaga ku magare gusa akaba ari ubwa mbere yitwaye neza mu mukino wa Duathlon.
Mu cyiciro cy’abafite ubumuga “Para-Duathlon”, Ntageruka Alphonse ni we wegukanye irushanwa naho mu bakiri bato irushanwa ryegukanwa na Munyaneza Alain.

Ubwo hatangwaga ibihembo by’abitwaye neza , umukinnyi Lupez Tognama ukomoka muri Central African Republic yashimiwe nk’umukinnyi ukomoka hanze y’u Rwanda waje guhatana muri iri rushanwa.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis yatangaje ko abatuye i Gicumbi berekanye ko bamaze gusobanukirwa uko umukino ukinwa kuko bagaragaje ibyishimo kuva irushanwa ritangiye kugeza risojwe.
Mu Karere ka Gicumbi hashinzwe ikipe nshya ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’aka Karere ndetse n’umufatanyabikorwa VAF, ikigo gikora ubworozi bwa kijyambere.
Perezida RTF, Mbaraga avuga ko ari ibyo kwishimira kuko iyo habonetse abafatanyabikorwa bashinga ikipe byerekana ko ibyo bakora bihabwa agaciro kandi n’ibikorwa byabo bikaba bikomeje kwaguka.
Iri rushanwa “Gicumbi Duathlon National Championship Challenge 2022” ryabaye nyuma y’andi marushanwa abiri arimo iryabereye i Karongi ndetse n’i Huye.
Nyuma y’iri rushanwa biteganyijwe ko hazakurikiraho irushanwa rizabera mu Karere ka Rwamagana.



