Mbaraga Alexis yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino ukomatanya imikino 3 ari yo Koga, kwiruka no kunyonga igare “Triathlon” mu Rwanda “RTF” mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.
Aya matora ya komite nyobozi nshya ya RTF yabereye kuri Sitade Amahoro, taliki 20 Werurwe 2022. Abanyamuryango 3 ni bo bari bemerewe gutora ari bo ikipe ya Kigali, Rubavu na Rwamagana.
Komite nyobozi nshya
Mbaraga Alexis ni we watowe ku mwanya wa Perezida, Visi Perezida wa mbere aba Mucyo Pascal, Visi Perezida wa kabiri hatowe Habarugira Peter Kavire, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hatorwa Umurame Michael naho ku mwanya w’Umubitsi hatorwa Dusabimana Francine.

Nyuma yo kongera gutorerwa uyu mwanya, Mbaraga Alexis avuga ko gahunda bafite ari ugukomeza guteza imbere uyu mukino bibanda cyane ku mukinnyi kuko kugira abakinnyi bashoboye ari byo bituma umukino ukomera kandi ugatera imbere.
Akomeza avuga ko ibi bizeye kuzabigeraho kuko icyo bagiye kongeramo ingufu ari uguha ubushobozi amakipe ba bakinnyi baturukamo. Uyu muyobozi kandi avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kunoza imiyoborere ndetse no gutegura amarushanwa afite agaciro kandi agaragaza ishusho nziza y’igihugu.
Umukino wa Triathlon kubera ko ukomatanya imikino itatu hari igihe umukinnyi ashobora kugira ubumenyi buke mu mukino umwe bityo ntabashe gutanga umusaruro mwiza.
Perezida wa RTF, Mbaraga Alexis avuga ko uyu mukino utaramara igihe kinini utangiye gukinwa mu Rwanda ariko kugira ngo utere imbere abawukina bagomba gutangira ari bato. Ati : “Umukino wose urigwa, umwana ukiri muto burya ashobora gukora byose, tugiye kubishyiramo imbaraga abakiri bato batangire bige uyu mukino.”
Mu bikorwa biteganyijwe uyu mwaka wa 2022 harimo irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ariko hakorwa intera ndende “Ironman 70.3 Rwanda 2022”. Iri rushanwa rizabera mu Karere ka Rubavu taliki 14 Kanama 2022.
Mbaraga Alexis atangaza ko iri rushanwa rizatuma uyu mukino umenyekana mu Rwanda kandi ugatera imbere.
Uretse iri rushanwa mpuzamahanga, RTF yateguye amarushanwa azabera mu bice bitandukanye by’igihugu nka Kigali, Huye, Nyagatare na Rubavu.


