U Budage bwafashe Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 
Ubutabera

U Budage bwafashe Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

July 2, 2026

Umunyarwanda wahawe ubwenegihugu bw’u Budage  witwa Innocent Sebagoyi yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba afashwe nyuma y’imyaka irenga 30 yihisha ubutabera. 

Inzego z’ubutabera mu Budage bwatangaje ifatwa rya Sebagoyi bushimangira ko akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gutabwa muri yombi kwe bikaba ari kimwe mu bigize intambwe nshya y’imbaraga mpuzamahanga zishyirwa mu kugeza mu butabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Ubutabera bw’u Budage bwatangaje ko uyu mugabo akurikiranyweho no kuba ari umwe mu bantu bayoboye ubwicanyi ndetse ategeka kwica Abatutsi 25 n’ibitero bitanu simusiga yayoboye ubwo yari uwungirije Burugumesitiri wa Komini Kayove, muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rutsiro.

Iperereza ryagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Sebagoyi yatatangaga amabwiriza ndetsenyagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi aho urugero rumwe yibukirwaho ari aho yateye ingumi yo mu gatuza umwe mu Batutsi bari bagiye kwicwa mbere yo kumuhorahoza. 

Inzego z’iperereza mu Budage ziravuga ko ibyavuye mu iperereza bihamya ko Sebagoyi yagize uruhare ntashidikanywaho mu bwicanyi butandukanye bwakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ikinyamakuru Deutsche Welle (DW) cyashimangiye ko imanza zikurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside zikomeje gukorwa mu bihugu bitandukanye by’u Burayi na nyuma yimyaka 32 mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amahame mpuzamahanga yo guca umuco wo kudahana.

Mu bihugu by’i Burayi byashyize imbaraga nyinshi mu kugeza mu butabera abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo u Budage, u Bufaransa, u Bubiligi, u Buhoralndi, Finlande n’ibindi byose byiyemeje gukurikirana abajenosideri bibwira ko babonye ijuru rito aho bahungiye ubutabera.   

Itabwa muri yombi rya Sebagoyi Innocent rije rikurikira urubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo ukurikiranywe n’inkiko z’I Paris mu Bufaransa zishimangira ko icyaha cya Jenoside ari icyaha kidasaza biryo imyaka yose yashira utahuwe nta kabuza azakurikiranwa. 

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa. Nyuma y’imyaka 32 ishize u Rwanda rukaba rugitegereje ibihugu kugeza mu butabera abasaga 1 000 bashyiriweho impapuro zibata muri yombi kubera uruhare bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA