U Buhinde: bwamaganye amagambo y’u Budage n’Amerika anenga ubutabera

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

U Buhinde: bwamaganye amagambo y’u Budage n’Amerika anenga ubutabera

KAMALIZA AGNES

March 27, 2024

Leta y’u Buhinde yamaganye bikomeye amagambo yavuzwe na Leta zunze ubumwe  z’Amerika n’ u Budage ku ifatwa ry’umuyobozi w’ishyaka AAP ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Arvind Kejriwal, ushinjwa ruswa.

U Buhinde bwavuze ko inzira z’amategeko zishingiye ku bucamanza bwigenga bwiyemeje gukora ibiciye mu mucyo kandi bugakorera ku gihe.

Aljazeera yatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yavuze ko ibyo Amerika n’u Budage  bivuga nta shingiro bifite.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yavuze ko ikurikiranira hafi amakuru y’ifatwa ry’utavuga rumwe n’ubutegetsi, Kejriwal Arvind.

Ni amagambo y’Amerika yaje nyuma y’andi asa nkayo u Budage bwatangaje bugira inama u Buhinde  ku ifatwa rya Kejriwal.

Kejriwal yatawe muri yombi n’ikigo cy’iperereza cy’u Buhinde mu cyumweru gishize ashinjwa ruswa.

Ishyaka rye ryitwa “Aam Aadmi Party, (AAP)”, ryahakanye iki kirego rivuga ko ari igihimbano ndetse n’urubanza rwahimbwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage , Sebastian Fischer, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yabwiye itangazamakuru ko ibyo  Kejriwal ashinjwa bigomba guca mu mucyo akabona ubutabera nyabwo.

Ku wa Gatandatu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yo yavuze ko New Delhi yanmagaye bikomeye ibyavuzwe n’u Budage ko ari ugushaka kwivanga mu mikorere y’ubutabera ndetse n’ubwigenge bw’u Buhinde.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA