U Rwanda na Arsenal byatangaje ko amasezerano y’imikoranire mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda atazongerwa, ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye muri Kamena 2026.
Ibi byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB binyuze mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika yashimiye Arsenal yemeye gukorana n’u Rwanda mu myaka umuani ishize.
Ati: “Twishimiye ubu bufatanye bwagezweho mu myaka myinshi y’imikoranire. Bwafunguye inzira nshya ku bindi bigo bishinzwe guteza imbere ubukerarugendo ku Isi, bituma u Rwanda rumenyekana kandi rugasurwa ku muvuduko utarigeze ugerwaho. Mu gihe turajwe ishinga no kongera ubukerarugendo bushingiye kuri siporo ahantu hashya, turashimira Arsenal ku bufasha, ubufatanyabikorwa n’ibindi yafatanyijemo n’u Rwanda mu myaka umunani ishize.”
Uyu muyobozi yakomeje agira ati: “Twiteguye gukomeza umubano wacu na Kroenke Sports C Entertainment Group binyuze mu bufatanye duheruka kugirana na LA Rams na So-Fi Stadium muri Los Angeles ndetse dukomeje ubufatanye n’amakipe ya Arsenal y’abagabo n’abagore mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w’imikino urangire. Bose turabifuriza ibyiza mu gukomeza guharanira intsinzi mu mezi ari imbere.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Arsenal, Richard Garlick, yavuze ko gukorana na Visit Rwanda nk’umuterankunga wabo wa mbere bambaye ku kuboko, byari urugendo rudasanzwe.
At: “Mu myaka umunani twakoranye n’u Rwanda ubukerarugendo bw’u Rwanda ngo bumenyekane ku Isi no kwita ku nyamaswa, kandi duhura n’abafana bacu bo muri Afurika.
Imikoranire n’ubufasha bwa Visit Rwanda binyuze muri ubu bufatanye bwagize umumaro ukomeye mu kuzamura intego zacu, bidufasha gushora mu ntego yacu y’igihe kirekire yo gutwara ibikombe bikomeye no mu buryo bw’amikoro. Turashimira RDB ku bufatanye n’ibyo twagezeho hamwe.”
Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.
Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.
Ku wa 18 Kanama uwo mwaka, RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.
Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana aho abasura u Rwanda bageze miliyoni 1.3 mu mwaka wa 2024, naho amafaranga avuye mu bukerarugendo akagera kuri miliyoni 650 z’amadolari ya Amerika, yiyongereyeho 47% uhereye igihe ubu bufatanye bwatangiriye.
RDB yagaragaje ko habayeho kugaragaza umuco w’u Rwanda kuri Emirates Stadium, hamwe no kuba abakinnyi bahoze ari aba Arsenal n’abagikina bagiye basura u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Abo barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina. Mu ngendo zabo mu Rwanda, basuraga ibice bitandukanye by’Igihugu nka Pariki n’ibindi ndetse bakagira n’umwanya wo guha impanuro Abanyarwanda bakiri bato bakunda umupira w’amaguru.
Muri ubu bufatanye kandi, abatoza bo muri Arsenal barimo Simon McManus na Kerry Green, bahuguye ab’Abanyarwanda mu kubafasha kubatoza umupira mwiza ugezweho nk’uwo iyi kipe ikina.
Buri mwaka iyi kipe kandi yifatanyaga n’Abanyarwanda mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uzwi nk’ikirango cy’Igihugu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
