U Rwanda rwungutse ishuri ry’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka
Ubukungu

U Rwanda rwungutse ishuri ry’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka

Imvaho Nshya

July 15, 2026

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yafunguye ku mugaragaro ishuri rizajya ritanga amahugurwa yihariye ku bashoferi batwara amakamyo manini yambukiranya imipaka, hagamijwe kongerera ubumenyi n’ubunyamwuga abakora uwo mwuga no kubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no mu Karere.

Iri shuri ryiswe ACPLIRWA Vocational Training Centre (VTC) ryubatswe mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ryafunguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya  15 Nyakanga 2026. Rizajya ryigisha amasomo ajyanye n’imyitwarire y’umushoferi, amategeko n’amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu muhanda, haba mu Rwanda no mu bihugu byo mu Karere, hagamijwe gutuma abashoferi bakora akazi kabo bubahiriza amahame y’umwuga.

Abazaryigamo bazajya bamara amezi atatu bahugurwa, bahabwe impamyabushobozi ibemerera gukora uwo mwuga. Bazanigishwa indimi zikoreshwa cyane mu Karere zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili, mu rwego rwo kubafasha mu itumanaho igihe bakorera mu bihugu bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubwikorezi muri MININFRA, Dusabumuremyi Théogène, yavuze ko iri shuri rije gukemura ibibazo byagaragaraga mu mwuga wo gutwara amakamyo no kuzamura ubunyamwuga bw’abashoferi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Yagize ati: “Iri shuri riri muri gahunda za Leta y’u Rwanda n’iz’Akarere. Amategeko ateganya ko umushoferi utwara amakamyo, ndetse n’utwara abantu mu buryo bwa rusange, agomba kuba afite icyemezo cy’ubunyamwuga ahabwa nyuma yo kurangiza amahugurwa yabugenewe.”

Yakomeje avuga ko ubwikorezi bw’imizigo ari inkingi y’ingenzi y’ubukungu bw’u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, bityo ko kongerera ubushobozi abashoferi bizafasha kurushaho kunoza ubwikorezi no guteza imbere ubucuruzi.

Yagize ati: “Iterambere ry’ubucuruzi rishingira ku bwikorezi bukorwa neza, burangwa n’umutekano, gufata neza ibinyabiziga, kurengera abantu n’ibintu bitwarwa no kubahiriza amahame agenga uwo mwuga.”

MININFRA yavuze ko iri shuri rifunguye amarembo ku bashoferi bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwambukiranya imipaka no guhuza amahugurwa atangwa mu Karere.

Abashoferi bari basanzwe bakora badafite amahugurwa yihariye

Umuyobozi Mukuru wa Sendika y’Abashoferi batwara amakamyo manini (ACPLIRWA), Kanyagisaka Justin, yavuze ko iri shuri rizafasha gukemura icyuho cyari kimaze igihe mu mwuga w’ubushoferi. Yasobanuye ko abashoferi bahoraga bahura n’ibibazo biterwa n’impinduka mu mategeko, ikoranabuhanga n’imiterere y’ibinyabiziga, nyamara bakabura aho babonera amahugurwa.

Yagize ati: “Mu mwuga wo gutwara amakamyo hasanzwe hari ibibazo byinshi birimo guhindagurika kw’amategeko, ibinyabiziga n’imizigo bitewe n’iterambere. Iri shuri rije gufasha umushoferi wakeneraga ubumenyi kuri ibyo ariko akabura aho abukura.”

Yakomeje agira ati: “Hari abahabwaga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko bakajya mu kazi batarigeze biga imiterere y’ubwoko bw’imodoka batwaye, cyangwa bakajya gukorera mu mahanga batazi amategeko ahakurikizwa. Hari n’abatwaraga imizigo yihariye nk’ibikomoka kuri peteroli badafite amahugurwa ahagije. Ubu bumenyi bwose ni bwo iri shuri rije gutanga.”

Yongeyeho ko integanyanyigisho z’iri shuri zateguwe ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (RTB), kandi ko biteganyijwe ko rizafasha kugabanya impanuka zo mu muhanda ziterwa no kutamenya neza ibinyabiziga cyangwa kutubahiriza amategeko.

Abashoferi bavuga ko bagiye gukora kinyamwuga

Twizerimana Abdallah, umaze imyaka 5 atwara amakamyo manini, yavuze ko iri shuri rizakuraho imbogamizi bari basanzwe bafite zo gukora umwuga badafite amahugurwa yihariye.

Yagize ati: “Twakoraga uyu mwuga tudafite ubumenyi buhagije. Kuba tubonye ishuri rizadutoza tukabona impamyabushobozi bizatuma dukorera mu bihugu bitandukanye twizewe kandi tudafite impungenge.”

Umuyobozi w’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka muri Kenya, Sudi Kawuli Matela, yavuze ko iri shuri rizafasha abashoferi bo mu Karere kongera ubumenyi no kunoza akazi kabo. Yagize ati: “Twishimiye kwakira abashoferi baziga muri iri shuri, kuko imihanda yacu irushaho gukoreshwa cyane kandi ubwikorezi bukomeje kwiyongera.”

Yakomeje ashima uburyo u Rwanda rushyira imbere umutekano wo mu muhanda, agira ati: “U Rwanda ni urugero rwiza muri Afurika. Turifuza ko n’ibindi bihugu byakwigira kuri uru rugero, kuko kugabanya impanuka bisaba gushyiraho uburyo bwiza bwo gukumira amakosa no kubaka umuco wo kubahiriza amategeko.”

Na ho Dushimirimana Jacqueline, umaze imyaka ibiri atwara amakamyo manini, yavuze ko iri shuri rizaha agaciro umwuga wabo. Yagize ati: “Nta kigo cyigishaga by’umwihariko abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka. Kuba iri shuri ribonetse biduhaye icyizere cyo kuzahatanira amahirwe amwe n’abashoferi bo mu bindi bihugu, kandi bizatuma umwuga wacu urushaho guhabwa agaciro.”

ACPLIRWA ifite intego yo kugabanya impanuka kuri 30%, mu myaka 4 iri imbere, mu  2035 zizaba zaraganyutseho kuri 70% mu gihe mu 2050 zizaganyuka ku kigero cya 98%.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubwikorezi muri MININFRA, Dusabumuremyi Théogène, yavuze ko iri shuri rije gukemura ibibazo byagaragaraga mu mwuga wo gutwara amakamyo
Ishuri ryafunguwe rizigamo Abanyarwanda n’abanyamahanga ibijyanye no kunoza umwuga wo gutwara amakamyo yambukiranya imipaka
Umuyobozi Mukuru wa Sendika y’Abashoferi batwara amakamyo manini (ACPLIRWA), Kanyagisaka Justin, yavuze ko iri shuri rizafasha gukemura icyuho cyari kimaze igihe mu mwuga w’ubushoferi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA