U Rwanda ni urwa mbere muri Afurika mu mikorere inoze y’ubucuruzi
Ubukungu

U Rwanda ni urwa mbere muri Afurika mu mikorere inoze y’ubucuruzi

KAYITARE JEAN PAUL

January 2, 2026

Raporo yatangajwe na Banki y’Isi, Business Ready (B-READY 2025), igaragaza ko u Rwanda rukomeje kuba igihugu cya mbere muri Afurika mu kunoza imikorere y’ubucuruzi, ibyo bigatuma rumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera gushyira mu bikorwa ivugurura rihinduka ibisubizo bifatika mu mikorere y’ubucuruzi.

Banki y’Isi yerekana uko u Rwanda ruhagaze mu byiciro bitandukanye. Umwaka wa 2025, urangiye ari urwa mbere muri Afurika mu rwego rw’amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi.

Rwashyizwe kandi ku mwanya wa mbere muri Afurika mu mikorere inoze y’ubucuruzi, ruri ku mwanya wa 12 ku Isi, kandi ni rwo rwonyine muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rugeze kuri uru rwego.

Iyo raporo ya Banki y’Isi yanashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika, mu rwego rwa serivisi za Leta, ahagaragara intambwe rumaze gutera mu iterambere.

Igihugu cya Bulgaria ni cyo kiza ku isonga ku rwego rw’Isi mu kunoza imikorere y’ubucuruzi, kigakurikirwa na Kazakhstan, Moldova, Montenegro, North Macedonia, Romania, Türkiye na Uzbekistan.

Hong Kong SAR, China bishyirwa ku mwanya umwe, raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko Taiwan, China na Viet Nam na byo biri mu cyiciro kimwe hanyuma hagakurikiraho u Rwanda, ari na rwo rwa mbere muri Afurika.

Raporo ya Banki y’Isi ‘Business Ready (B-READY)’ ni raporo y’ingenzi ya World Bank Group igaragaza isesengura rifatika ry’imiterere y’ubucuruzi n’ishoramari ku Isi hose.

Itanga amakuru arambuye n’isesengura ry’ibintu bishimangira iterambere ry’Urwego rw’Abikorera, binyuze mu guteza imbere inyungu z’ibigo ku giti cyabyo, abakozi, abaguzi, abashoramari bashya ndetse n’ibidukikije.

Uburyo B-READY ikoresha bushingiye ku nkingi eshatu zifatwa nk’ishingiro ryo gusuzuma ubukungu bw’ibihugu; Urwego rw’Amategeko (Regulatory Framework), Serivisi za Leta (Public Services) n’Imikorere n’Ubushobozi bwo Gukora Neza (Operational Efficiency).

Isesengura rishyirwa mu byiciro 10 bihuye n’inzego zitandukanye z’icyiciro cy’ubuzima bw’ikigo cy’ubucuruzi, kuva kigitangira kugeza gikora neza.

B-READY ishingira ku ikusanyamakuru ry’ibanze rikomeye, rikorwa binyuze mu bibazo byihariye bigenewe inzobere n’ubushakashatsi bukorwa ku rwego rw’ibigo by’ubucuruzi.

Raporo ya Banki y’Isi igaragaza amakuru n’ubutumwa bw’ibanze buturuka mu bihugu 101, bihagarariye inzego zose z’ubukungu n’Uturere twose tw’Isi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA