U Rwanda rugiye kwakira bwa mbere imikino y’igikombe cy’Isi

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

U Rwanda rugiye kwakira bwa mbere imikino y’igikombe cy’Isi

Imvaho Nshya

May 7, 2022

Kuva mu mwaka wa 2016 hatangijwe ishyirahamwe  mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru mu bakanyujijeho « Fédération Internationale de Football Vétéran (FIFVE) » mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere n’urukundo rw’umupira w’amaguru.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 06 Gicurasi 2022, FIFVE yasinye amasezerano y’ubutafanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda « FERWAFA » mu rwego rwo gutegura imikino y’igikombe cy’Isi cy’amakipe y’abakanyujijeho « Veteran Club World Championship 2024 ». Umuhango wabereye ku cyicaro cya FERWAFA i Remera.

Iyi mikino y’igikombe cy’Isi igiye kuba ku nshuro ya mbere  izabera i Kigali mu Rwanda muri Nyakanga 2024.

Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier na Perezida wa FIFVE, Fred Siewe akaba yari kumwe n’abandi bakanyujijeho nka Patrick Mboma  wakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroun ubu akaba ari ambasaderi  wa FIFVE.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier(ibumoso) na Perezida wa FIFVE, Fred Siewe (iburyo)

Perezida wa FIFVE, Fred Siewe  yatangaje ko  iri   rushanwa rizakinwa mu minsi 10, rizahuriza hamwe muri Kigali abanyabigwi batandukanye, abakanyujijeho, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abandi bantu mu nzego zitandukanye.

Akomeza avuga ko iki gikorwa ari intangiriro y’ibihe bishya mu mupira w’amaguru ku Isi kuko muri iri rushanwa azaba ari umwanya mwiza wo kwerekana ko ishyaka n’urukundo by’umupira w’amaguru bidahagarara ahubwo bihiduka. Ati : “Uyu munsi twese hamwe twatangiye kubaka umusingi w’amateka akomeye.”

Perezida wa FIFVE, Fred Siewe

Patrick Mboma yishimiye iki gikorwa atangaza ko mu buzima bwe  bwose haba ubwo yakinaga nk’uwabigize umwuga na nyuma yo guhagarika  yagiye abona ibikorwa byinshi aho abakanyujijeho bahamagariwe kugira uruhare muri gahunda  zitandukanye ariko ubu ari ubwa mbere agiye mu mushinga w’igihe kirekire nk’uyu  kandi  yizera ko abakanyujijeho bose ku Isi bazagaragara muri iki gikorwa.

Patrick Mboma

Muri iri rushanwa ry’abakanyujijeho ku rwego rw’Isi, abantu bazasangira ku byiza b’umupira w’amaguru birimo ubuvandimwe, kubahana n’amahirwe yo kwiteza imbere. Usibye amarushanwa y’umupira w’amaguru, hazabaho  gahunda guteza imbere ibikorwa by’imibereho, gukora ihuriro ry’ishoramari mu bukungu no gusura ahantu nyaburanga mu gihugu cy’u  Rwanda.

Perezida wa FIFVE, Fred Siewe  n’abo bazanye mbere yo gusoza uruzinduko rwabo mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu, taliki 07 Gicurasi 2022 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA