Nyagatare: Umwana yahunze nyina wasabitswe n’ubusinzi akamutererana
Amakuru

Nyagatare: Umwana yahunze nyina wasabitswe n’ubusinzi akamutererana

HITIMANA SERVAND

June 9, 2026

Abaturage bo mu Kagari ka Gikundamvura mu Karere ka Nyagatare baragaya umubyeyi w’imyaka 54 wasabitswe n’ubusinzi kugeza aho umwana we w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza amuhungira mu baturanyi, none uyu mubyeyi akaba avuga ko ari abayobozi bamumwambuye.

Abaturanyi be bavuga ko nuwo mubyeyi amara igihe kinini mu kabari, bakaba bahangayikishwa n’uko iyo atashye ngo atajyaga yibuka ko afite umwana wiga mu mashuri abanza waje kubona azicwa n’inzara agahitamo guhungira mu baturanyi. 

Nyuma yo kubona ko umwana yamuhunze, uyu mubyeyi yagiye kumutarura ariko wa mwana amubera ibamba avuga ko adashaka gusubirana na we. Hitabajwe ubuyobozi bukurikiranye ikibazo bwemeza ko uyu mwana yaguma mu maboko y’aho yahungiye mu nyungu z’umwana, umubyeyi we ndetse n’igihugu kimwitezeho byinshi. 

Uwo mubyeyi we ariko ntabikozwa kuko atumva uburyo ubuyobozi bwamwambuye umwana yibyariye bufatanyije n’abaturanyi, akajya kurererwa mu muryango badafitanye isano na mba. 

Avuga ko kumubuza kurera umwana we ari ukumubuza uburenganzira amufiteho nk’umubyeyi, ati: “Umwana wanjye baramutwaye bamunkuraho ndi nyina none bamujyanye kumureresha. Ni akagambane nakorewe aho n’abayobozi b’Akagari babishyigikiye none ubu nkaba mba mu nzu ya njyenyine.”

Gusa abaturanyi be bo si ko babyumva, kuko bahamya ko umwana yari mu mazi abira cyane ko kumwitaho bitabaga byoroshye ari na byo byatumye ahungira mu baturanyi. 

Hakuzimana Daniel, yagize ati: “Uyu mubyeyi yabaswe n’inzoga ku buryo hari n’igihe adataha iwe byanatumaga umwana we arara mu nzu wenyine rimwe na rimwe akaba atabonye n’ibyo kurya. Kuvuga ko yambuwe umwana arabeshya kuko n’umwana ubwe ntiyifuza kubana na we kuko ni umwana umaze guca akenge kandi wiga.”

Ndikubwayo Emeline na we agira ati: “Twaramuhannye nk’ababyeyi ariko yanga kumva, ntacika ku nzoga, ntanashaka kuyigura ngo ajye kuyinywera mu rugo. Uriya mwana we yakundaga kwiga ariko ugasanga kenshi ntajyayo kubera kutitabwaho cyangwa kuba yaburaye. Abaturanyi twaramutabarije dusaba ko ubuyobozi bwakwinjira muri iki kibazo umwana akabona uburenganzira yaba mu kwiga ndetse no kurerwa.”

Yakomeje avuga ko mbere y’uko hafatwa undi mwanzuro n’umwana yigendeye aho ahungiye bamufata neza ku buryo na nyina yaje kuhamukura akamunanira. Uyu mwana ageze mu muryango wamwakiye, bivugwa yakomeje amasomo ye akaba akurikiranirwa hafi n’abaturanyi ndetse n’Inshuti z’Umuryango, bityo bagasaba ko uyu mubyeyi yatuza kuko umwana we ari mu maboko mazima.  

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikundamvura Ntezimana Leonald, yabwiye Imvaho Nshya ko umubyeyi atambuwe umwana ahubwo ko umwana yahikuye ariko ubuyobozi bugashyigikira ko agira aho arererwa atekanye kuko atari afite kirengera.

Ati: “Ibyakozwe biri mu nyungu z’umwana, umubyeyi we ndetse n’ubuyobozi bukwiye kubareberera. Umwana yaramucitse kuko atabonaga umwitaho aburara akabwirirwa kubera ubusinzi bukabije buzwi kuri uriya mubyeyi. 

Twebwe kujya muri iki kibazo twabimenyeshejwe n’Inshuti z’Umuryango ubwo uyu mukecuru yajyaga kuzana uriya mwana, akamuhakanira hanyuma tubisesenguye dusanga nta mpamvu yo kubuza umwana amahwemo y’aho yahisemo guhungira ikibazo kigaragara, dusaba ko yahamurekera yamukenera akajya ajya kumusura aho ari.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare busaba ababyeyi kwita ku nshingano zo kurera ndetse bakirinda ubusinzi kuko bugira ingaruka mu kudindiza iterambere ry’imibereho yabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yagize ati: “Nkuko bigaragazwa n’abaturanyi, uyu mubyeyi yatatiye indangagaciro zo kwita ku wo yabyaye kandi ni umugayo. Turamusaba kwisubiraho akava mu businzi bikazamufasha gukurikirana uko umwana we abayeho. Muri ibi bihe rero ahubwo yakabaye ashimira umuturanyi umufashije umwana cyane ko nta n’umusanzu wo kumwitaho amusaba. Ubuyobozi buzakomeza kumwegera no kumugira inama agaruke ibuntu.”

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yibutsa ko uburenganzira bw’umwana ari ntavogerwa nkuko binateganywa mu ngingo ya 20 y’Amasezerano Nyafurika ku Burenganzira n’Imibereho myiza by’umwana.

Ababyeyi cyangwa abandi bantu bita ku mwana ni bo bashinzwe mbere na mbere kumurera no kumufasha gukura neza, bityo bakaba bagomba guhora bazirikana inyungu z’umwana, kumuha ibyangombwa akeneye kugira ngo ashobore gukura neza, bakurikije ubushobozi n’umutungo byabo no gukora ku buryo atozwa imyifatire myiza yo mu rugo.

Leta na yo ifite inshingano eshatu ari zo inshingano yo kubaha uburenganzira bw’Umwana (Obligation to Respect), bisobanuye ko Leta igomba gukora ibishoboka kugira ngo umwana abone uburenganzira, Leta ntigomba kugira aho ibangamira ubwo burenganzira. 

Hari kandi inshingano yo kurengera uburenganzira bw’umwana (Obligation to Protect), Leta ifite inshingano yo gukora ibishoboka byose ikarinda ko habaho umuntu cyangwa ikintu cyabangamira uburenganzira bw’umwana. 

Hari n’inshingano yo gushyira mu bikorwa uburenganzira bw’umwana (Obligation to Fulfill): Leta ifite inshingano yo gushyiraho amategeko, politiki, ingamba, porogaramu, inzego, uburyo butuma umwana agera ku burenganzira bwe mu by’ubukungu, imibereho myiza n’umuco.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA