King Saha yitabaje ubwami bwa Buganda ngo bumwunge na Pallaso
Imyidagaduro Mu Mahanga

King Saha yitabaje ubwami bwa Buganda ngo bumwunge na Pallaso

MUTETERAZINA SHIFAH

June 9, 2026

Umuhanzi King Saha wo mu gihugu cya Uganda, yasabye Minisitiri w’Intebe w’Umwami bwa Buganda, Charles Peter Mayiga kumwunga n’umuhanzi mugenzi we Pallaso bahora bahanganye, byagejeje ku makimbirane baherutse kugirana ubwo abafana babo bateraniye amabuye ku modoka mu Mujyi wa Kampala.

Ni bimwe mu byifuzo Mansur Ssemanda uzwi nka King Saha yagejeje kuri Katikkiro Charles Peter Mayiga mu biganiro bagiranye ubwo yagiriraga uruzinduko ku cyicaro cy’ubwami bwa Buganda giherereye mu mujyi wa Kampala, kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kamena 2026.

King Saha yagiranye na Charles Peter ibiganiro bagiranye byagarutse ku bibazo bitandukanye birebana n’inganda z’umuziki, iterambere ry’urubyiruko ndetse n’ibindi bireba ubwami bwa Buganda.

Amakuru aturuka mu nshuti za hafi za King Saha avuga ko kimwe mu bibazo by’ingenzi King Saha yagejeje kuri Katikkiro ari icyifuzo cyo kongera kubana neza na Pallaso nyuma y’amakimbirane aherutse kugaragara hagati yabo.

Mu byifuzo King Saha yagaragaje harimo ubushake bwo gushyira ku ruhande ibyo batumvikanagaho bagakomeza umubano mwiza kubera inyungu n’iterambere by’umuziki. Icyifuzo cyo kwiyunga kije nyuma y’ibyumweru bike ubushyamirane hagati y’abo bahanzi bombi bufashe indi ntera, ibintu byakomeje kutavugwaho rumwe n’abakunzi b’umuziki muri Uganda.

Pallaso azwi nk’umwe mu bahanzi bafitanye umubano wa hafi n’Ubwami bwa Buganda, ndetse yagiye yitabira ibikorwa n’ibirori bitandukanye by’ubwo bwami.

Kwiyunga kw’abo bahanzi ni amakuru yakiriwe neza n’abakurikiranira ahafi imyidagaduro bavuga ko ubumwe hagati y’abahanzi ari ingenzi mu guteza imbere no kuzamura urwego rw’imyidagaduro muri Uganda.

Mu byifuzo King Saha yasabye ubwami bwa Bugande harimo kumwunga na Pallaso

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA