Umunyamigabane wa West Ham United ku gitutu cyo kugurisha imigabane ye
Siporo

Umunyamigabane wa West Ham United ku gitutu cyo kugurisha imigabane ye

MICOMYIZA Fidele

June 9, 2026

David Sullivan, umwe mu banyamigabane b’Ikipe ya West Ham United yo mu Bwongereza, ari mu bihe bikomeye mu mupira w’amaguru, aho ari ku igitutu bitewe n’iperereza rishingiye ku birego bikomeye bijyanye n’ibyaha bishingiye ku gitsina ndetse n’amategeko mashya agenga ubusugire bw’abafite amakipe yashyizweho n’Urwego rushya Independent Football Regulator (IFR).

David Sullivan w’imyaka 77, ufite imigabane ingana na 38.8% muri West Ham United, aherutse kwegura ku mwanya wa visi-perezida w’iyi Kipe. Ibi byabaye mbere gato y’uko havugwa ibirego bishya bimushinja imyitwarire idakwiye ku bagore irimo kuba yarabafashe ku ngufu mu bihe bitandukanye.

Sullivan yahakanye ibyo birego byose, avuga ko bidafite ishingiro kandi ari ibinyoma byambaye ubusa. Yatangaje ko agiye kurega BBC n’ibindi bitangazamakuru byose bizakomeza gukwirakwiza ayo makuru, avuga ko ashingiye ku gusobanura nabi ubuzima bwe bwite n’imikoranire ye mu bucuruzi.

Urwego rwigenga rushyiraho amategeko mu mupira w’aguru Independent Football Regulator (IFR) rwatangiye gukurikirana iki kibazo. Kuva mu Kuboza, IFR ifite ububasha bwo gusuzuma niba abafite amakipe mu mupira w’amaguru bujuje ibisabwa, ndetse no kubahatira kugurisha imigabane yabo iyo basanze hari ibyo bakoze binyuranyije n’amategeko, hashingiwe ku kizamini cy’ubunyangamugayo, ubudahemuka n’ubushobozi bw’imari.

IFR yemeje ko iri kwiga kuri iki kibazo, ikavuga ko ari ibirego bikomeye cyane, kandi yatangiye gusaba amakuru yihutirwa ku buyobozi bwa West Ham ndetse na Sullivan ubwe. Mu miyoborere ya West Ham, ibintu bishobora kurushaho kugorana bitewe n’uko umukire wo muri Tchèque, Daniel Křetínský, afite 27% by’imigabane y’iyo kipe, bikaba bitaramenyekana niba yakongera imigabane.

Ni mu gihe abakunzi b’iyi Kipe bamaze igihe bagaragaza kutishimira ubuyobozi, binyuze mu myigaragambyo n’indirimbo zo kunenga ubuyobozi.

Sullivan yatangiye kuba umwe mu bafatanyabikorwa ba West Ham mu 2010 ari kumwe na nyakwigendera David Gold, kuva ubwo akaba yaragiye ahura n’ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere y’iyi kipe. Karren Brady, wari umwe mu bayobozi bakomeye muri iyi kipe, na we aherutse kuva mu nshingano ze, bikomeza kugaragaza impinduka zikomeye mu buyobozi bwa West Ham.

Mu gihe iperereza n’isuzuma rya IFR bikomeje, ahazaza ha David Sullivan muri West Ham United, ubuyobozi bwiyi Kipe ndetse nabakunzi bayo bakomeje kwibaza ku hazaza h’uyu mugabo muri iyi kipe ndetse nuko bizagenda mu gihe yaba ayikuwemo kuko bishobora guteza ikibazo cy’ubukungu kandi ari bwo Ikipe iba ishingiyeho.

Icyemezo kizafatirwa uyu muherwe ntikizashingira gusa ku mategeko cyangwa ku kurinda isura ye, ahubwo no ku buryo amategeko mashya agenga umupira w’amaguru azasobanura niba akwiriye gukomeza kuba umwe mu bayobozi b’iyi kipe cyangwa atabikwiye.

David Sullivan ni we ufite imigabane myinshi muri West Ham United kuko yihariye 38% byayo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA