Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa ku Isi (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko umuryango ayoboye ukomeje gutera imbere no kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Isi, bitewe n’ubufatanye bw’ibihugu biwugize n’ubushake bwo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye.
Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama ya 46 y’Abaminisitiri bagize OIF iteraniye i Kigali, ku nshuro ya mbere ibereye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mushikiwabo yavuze ko nubwo Isi ihanganye n’ibibazo bitandukanye, OIF yakomeje gutera imbere ishingiye ku bufatanye bw’ibihugu biwugize no ku bushobozi bwawo bwo kwiyemeza gukemura ibyo bibazo mu nzira zishingiye ku mahoro, uburinganire n’ubufatanye.
Yagize ati: “Nubwo hari imbogamizi, nzi neza ko Umuryango wa Francophonie watejwe imbere n’ubufatanye bw’abawugize. Ubushobozi bwawo bushingiye ku kwiyemeza guhangana n’ibibazo biri ku Isi, himakazwa uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.”
Umunyamabanga Mukuru yanagarutse ku ruhare rwa OIF mu gushakira umuti ibibazo by’Isi binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo guteza imbere politiki yo kubaha ubusugire bw’ibihugu biwugize no gushyigikira inzego za demokarasi.
Muri byo, OIF yohereje indorerezi mu matora atandukanye ya ba Perezida yabereye mu bihugu bya Comoros, Gabon, Guinée, Côte d’Ivoire, Seychelles na Cameroun, hagamijwe gutanga umusanzu mu gukurikirana no kunoza imitegurire y’amatora.
Yanavuze ko umuryango ukomeje gukora ubuvugizi bugamije gukemurira abaturage ibibazo bitandukanye bibabangamiye, ndetse n’uko ku rwego mpuzamahanga OIF yashyizeho intumwa zihagarariye umuryango mu nzego zikomeye zirimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Mushikiwabo yashimangiye kandi ko ururimi rw’Igifaransa rurushaho gushinga imizi ku Isi, bitewe n’imbaraga zishyirwa mu bikorwa byo kurusigasira no kurwamamaza, birimo n’ubufatanye n’intumwa za OIF zikorera mu bice bitandukanye by’Isi, harimo n’icyicaro giherereye mu Mujyi wa Quebec muri Canada.
Yibukije ko OIF izakomeza gushyira imbere ibikorwa bigamije gutuma ururimi rw’Igifaransa n’indangagaciro z’uyu muryango bikomeza gutera imbere, bityo ubumwe bw’ibihugu biwugize bigafasha mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi muri iki gihe.
Ni inama y’iminsi ibiri ya OIF ibera i Kigali kuva tariki 19-20 Ugushyingo 2025, igiye kuba nyuma y’imyaka 30 habayeho inama ya Beijing yavugaga ku iterambere ry’umugore, bihura neza n’insanganyamatsiko y’iyi nama ya 46 y’Abaminisitiri bagize ibihugu bya OIF, igira iti “Imyaka 30 nyuma ya Beijing, uruhare rw’abagore muri Francophonie.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda Mukantaganzwa Domitilla yavuze ko ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe uko ibibazo byugarije Isi birimo ubusumbane mu bantu, iby’imihindagurikire y’ibihe n’amakimbirane mu bantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati: “Dukwiye gushyiraho ubushake bwa politiki busigasira sosiyete yacu, itagira uwo iheza.”
Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ugizwe n’ibihugu 93, birimo ibinyamuryango 56 mu buryo bwuzuye, 5 byiyunze n’ibindi 32 by’indorerezi, mu gihe abavuga ururimi rw’Igifaransa ku Isi babarirwa muri miliyoni 321.
U Rwanda rumaze imyaka 55 ari umunyamuryango, kuko ari kimwe mu bihugu by’ibinyamuryango kuva OIF igitangizwa mu 1970.


