Ubushomeri mu Rwanda bwagumye kuri 13,4% muri Gicurasi 2026
Amakuru

Ubushomeri mu Rwanda bwagumye kuri 13,4% muri Gicurasi 2026

SHEMA IVAN

July 17, 2026

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bwagaragaje ko ubushomeri mu Rwanda bwageze kuri 13,4% muri Gicurasi 2026, igipimo kimwe n’icyo mu kwezi nk’uku kwa 2025, bisobanuye ko umuntu umwe muri barindwi bafite imyaka yo gukora yari umushomeri. Ni amakuru akubiye muri raporo NISR yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2026, ku bushakashatsi mu bijyanye n’umurimo mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwa NISR, bugaragaza ko abari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda bafite kuva ku myaka 16 barenga miliyoni 8,7; abafite akazi muri bo bakaba miliyoni 4,7 naho abagera ku bihumbi 729 ari abashomeri, mu gihe abandi miliyoni 3,3 bari hanze y’isoko ry’umurimo.

Imibare igaragaza ko abari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda bari 5 434 933 bangana na 62,1% by’Abanyarwanda bose, kikaba cyaragumye hafi ku rwego rumwe ugereranyije no muri Gicurasi 2025, aho cyari 62.2%.

Ibipimo bigaragaza ko abagore bari ku isoko ry’umurimo muri rusange ari bake ugereranyije n’abagabo, icyuho hagati y’abagabo n’abagore kikabarirwa kuri 15.2%. Umubare munini w’abafite akazi ni abafite imyaka 31 gusubiza hejuru kuko bangana na 56,9% by’abari muri iki cyiciro cy’imyaka, mu gihe abari hagati y’imyaka 16 na 30 bafite akazi bo ari 49,6%.

Iyi raporo igaragaza ko kugera muri Gicurasi 2026, abagera kuri 53,8% by’abaturarwanda bose bari bafite akazi. Ni umubare utarahindutse ugereranyije n’abari bagafite mu gihe nk’icyo mu 2025.

Icyuho mu bijyanye no kubona akazi hagati y’abagabo n’abagore cyagumye kuri 3,9%, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2025.

Mu bantu bafite akazi, igice kinini gikora mu rwego rwa serivisi bagera kuri 44,7%, hakurikiraho ubuhinzi buha akazi 39,1% mu gihe abakora mu nganda ari 16,2%.

Kuva mu 2024 kugeza muri Kamena 2026 handitswe imishinga y’ishoramari ry’abikorera rifite agaciro kagera kuri miliyari hafi 8z’amadolari ya Amerika. Biteganyijwe ko iri shoramari rizahanga imirimo igera ku bihumbi 118. Mu 2025 mu Rwanda hahanzwe imirimo irenga ibihumbi 240 idashamikiye ku buhinzi.

Ubushomeri bwagumye kuri 13,4% nk’uko byari bimeze muri Gicurasi 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA