Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yategetse ko ibitangazamakuru bikomeye muri Uganda nka Daily Monitor na NTV Uganda bifunga, bikazongera gukora ari uko abihaye uburenganzira.
Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, yavuze ko afite ububasha bwo gufunga ikigo icyo ari cyo cyose cy’itangazamakuru ashaka muri Uganda kandi NTV na Daily Monitor ari bwo bari kubyuma, ashimangira ko afite ubwo bushobozi kuva mu 2017.
Yagize ati: “Guhera uyu munsi, NTV na Daily Monitor birafunze. Muri Uganda sinemera ko itangazamakuru ryigenga, rigomba kuyoborwa n’abakada b’impinduramatwara.”
Yongeyeho ko ibitangazamakuru byose byo muri Uganda bigomba kubahiriza amategeko kandi inkuru zose zivuga nabi Uganda zigomba kubanza kwemezwa n’ibiro bye.
Ibi bitangazamakuru byafunzwe byari bimwe mu byigenga byakurikirwaga cyane muri Uganda, byombi bikaba byari bifitwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya Nation Media Group (NMG).
Aljazeera yatangaje ko nyuma yuko ibyo bigo bifunzwe abasirikare n’abandi bashinzwe umutekano bari bakikije icyicaro gikuru cya NMG Uganda giherereye i Namuwongo mu Mujyi wa Kampala aho abakozi bavuze ko nta muntu wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka.
Ni mu gihe kuri iki Cyumweru ibindi binyamakuru na Televiziyo nka; Spark TV n’amaradiyo bifitwe na NMG, byabaye bihagaritse gahunda zabyo.
