Koga, Judo na Badminton igiye kongerwa mu mikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Koga, Judo na Badminton igiye kongerwa mu mikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda

Imvaho Nshya

May 16, 2022

Umukino wo Koga, Judo ndetse na Badminton ni imwe mu mikino igiye kongerwa mu mikino isanzwe ikinwa n’abantu bafite ubumuga mu Rwanda.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’Inteko rusange isanzwe ya Komite y’imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” yateranye ku Cyumweru taliki 15 Gicurasi 2022.

Muri iyi nama hafashwe umwanzuro wo kureba  uburyo hajya hakinwa imikino y’abantu bafite ubumuga muri za Kaminuza ndetse no gushaka uburyo hakinwa imikino y’abana bafite ubumuga mu  mashuri yisumbuye.

Hemejwe  ko imikino y’abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva yajya iba mbere y’ukwezi kwa Kamena  nk’iyindi.

Hasabwe ko  abantu bakwiga uburyo bw’imikorere n’imikoranire ku bantu bifuza gukora siporo z’abantu bafite ubumuga kandi DPSCO ikamenya ibyiciro by’abantu bose bafite ubumuga.

Iyi nama y’inteko rusange isanzwe ya NPC-Rwanda yemeje ko buri kipe kugira ngo yitabire shampiyona igomba kujya ibanza kuzuza inzego.

Hemejwe ko hagomba gushyirwaho Komite z’abatoza mu  byiciro byose mu mikino y’abantu bafite ubumuga, kurushaho guteza imbere umukino wa Amputee Football  no gushyiraho amashyirahamwe  y’imikino ya  Sitting Volleyball na Goalball bitarenze muri Nzeri 2022.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA