Abaturage bo muri Santere y’ubucuruzi ya Humure mu Kagali ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko babangamiwe no kuba inzu z’ubucuruzi bahahiragamo zarafunzwe bikaba bituma bakora urugendo rurerure bajya guhaha kure y’aho batuye.
Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze muri ako gace zitangaza ko zagiye zikorana inama n’abacururiza muri iyo Santere, zibasaba gutandukanya ibicuruzwa bisanzwe muri butiki n’inzoga zitujuje ubuziranenge no gukorera isuku aho bakorera ariko bakaba batarabikoze bityo bakaba barafungiwe.
Abaturage bakavuga ko batunguwe no kubyuka basanga inzu zose z’ubucuruzi bahahiraho ibicuruzwa bakeneye zifunze.
Umuturage witwa Nyakayiro Steven agira ati: “Gufunga ibikorwa by’ubucuruzi byahagaritse ubuzima. Inaha hari ahantu hashyushye cyane ariko ubu ibintu byahindutse kuko ntabari kuza kuhahahira. Ku baturage rero biri kutugiraho ingaruka kuko ubu ukeneye ikintu runaka bigusaba kujya kubishakira i Karangazi mu mujyi bikagutwara umwanya ndetse n’amafaranga yo kubitegera iyo ari ibintu byinshi.”
Naho umubyeyi witwa Kamikazi Madeleine avuga ko hari ibintu biba bikenewe mu buzima bwa buri munsi ku buryo kujya kubishaka kure uko ubikeneye bigorana.
Ati: “Wenda ukeneye nk’amabati cyangwa ibindi bikoresho watega ukajya kubishaka kure kuko ntubikenera buri munsi. Ariko ibiribwa dukenera buri gihe nk’inyanya, umunyu, amavuta, imboga n’ibindi, hari igihe wajyaga no kubigura nka satanu ugiye guteka kuko habaga ari hafi, ubu rero biri kudutonda cyane bibaye ngombwa bagira abo bafungurira ariko santere yose ntihaburemo aho guhahira.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwemeje aya makuru y’ifungwa ry’aya maduka buvuga ko abakora ubucuruzi hari ibyo basabwa kubahiriza kugira ngo ubucuruzi bwabo bukorwe neza.
Umuyobozi w’Akarere Kakooza Henry yagize ati: “Ntabwo ubuyobozi bwabuza abaturage gucuruza mu gihe bari mu murongo wemewe, hariya hari abacuruzi bavanga ibicuruzwa byemewe n’ibitemewe cyane inzoga zibujijwe. Ibi rero ubuyobozi ntibwabirebera turi gukorana na bo kugira ngo bagire umurongo muzima bacururizaho. Nibamara kubishyira mu buryo bazafungurirwa.”
Abacururiza muri iyo santere cyane abacuruza ibinyobwa, basabwa kubitandukanya n’ubucuruzi busanzwe bukorerwa mu maduka ahubwo bigacururizwa mu tubari twemerewe gukora ubu bucuruzi.


