Abagabo banywa inzoga ku gipimo cya 50% – NISR
Imibereho

Abagabo banywa inzoga ku gipimo cya 50% – NISR

NYIRANEZA JUDITH

July 1, 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarururishamibare (NISR) kigaragaza ko Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS 2025), abagabo banywa inzoga ku gipimo cya 50%. Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’icyo Kigo bwagaragaje ko umugabo 1 kuri 2 anywa inzoga, bangana na 50%, mu gihe abagore 2 ku 10 ari bo bazinywa, bangana na 20%.

Iyi mibare igaragaza ko abanywa inzoga bakomeza kwiyongera, kuko imibare yatangajwe ku ya 30 Kamena 2023, ubwo hatangazwaga ubushakashatsi bwa kabiri bwakozwe ku myitwarire itera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zitandura (NCDs) mu Rwanda, yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abanywi b’inzoga mu Rwanda bavuye ku kigero cya 43.3% bagera kuri 48.1% mu mwaka wa 2022, abagabo bakaba ari bo bagaragaye ko ari benshi banywa inzoga ku buryo buhoraho kurusha abagore.

Bimaze kugaragara ko inzoga ari ikibazo muri rusange cyugarije urubyiruko n’abantu bakuze, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) baburira abanywi b’inzoga ko kunywa izirengeje urugero biteza ingaruka zikomeye zirimo uburwayi bwo mu mutwe, kanseri y’umwijima n’ibindi bibazo byangiza imibereho n’ubukungu by’urubyiruko.

MINISANTE igira inama abanywi b’inzoga kuzigabanya kuko mu ngaruka ziteza harimo kwangiza ubuzima bwo mu mutwe kuko inzoga zikoreshwa nabi ziri mu bitera abantu agahinda gakabije, ubwoba bukabije n’ihungabana.

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko abantu batemerewe kunywa inzoga mu buryo ubwo ari bwo bwose barimo abana bari munsi y’imyaka 18, abagore bonsa bibeshya ko zongera amashereka kandi mu by’ukuri bigira ingaruka ku buzima bw’umwana kimwe n’abarwayi bafite zimwe mu ndwara zanduye n’izitandura.

Ibindi bibazo byuririra ku kunywa inzoga harimo ibikorwa by’urugomo, iterambere riradindira kubera ko uwabaswe n’inzoga atagira uruhare mu bikorwa by’iterambere, gutwara inda ku bangavu, n’ibindi.

Mu gukemura ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi hashjyizweho ubukangurambaga bwiswe ‘TunyweLess’, bugamije gukangurira abantu cyane cyane urubyiruko kugabanya ingano y’inzoga banywa cyangwa kuzireka burundu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA