Abahinzi n’aborozi bo mu hirya no hino mu gihugu bavuga ko kwimakaza ikoranabuhanga n’ubunyamwuga mu kazi kabo byabafashije kuva ku musaruro muke no gukora ibikorwa byo kwihaza mu biribwa gusa, bagera ku rwego rwo kubona amasoko ahoraho no kongera inyungu.
Hari ababwiye Imvaho Nshya ko umusaruro wabo wazamutse uva kuri toni 15 ukagera kuri toni 25 kuri hegitari, mu gihe abandi binjiza miliyoni 18 z’amafaranga ku mwaka bavuye kuri miliyoni eshatu.
Abo twaganiriye ni abagize amakoperative akora ubworozi bw’amafi n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bavuga ko impinduka bagezeho zishingiye ku gukoresha ikoranabuhanga no kwimakaza ubunyamwuga mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Bemeza ko ibyo byabafashije kongera umusaruro, kunoza imicungire no kubona amasoko yizewe, bituma ibikorwa byabo bihinduka ubucuruzi bubabyarira inyungu.
Aba bahinzi n’aborozi bavuga ko mbere yo guhabwa amahugurwa bakoraga mu buryo bwa gakondo, bagashyiramo imbaraga nyinshi ariko umusaruro ukaba muke.
Nyuma yo guhabwa amahugurwa n’Umuryango UGAMA ku bufatanye na Twihaze Project, bungutse ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi bwa kinyamwuga ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu micungire y’amakoperative, ibintu bavuga ko byahinduye cyane imikorere n’umusaruro wabo.
Mukansanga Marie Louise, umunyamuryango wa Koperative Impabaruta ikorera ubuhinzi bw’ibitunguru mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko mbere bahingaga badafite amasoko yizewe, bigatuma umusaruro wabo utababyarira inyungu zikwiye.
Yagize ati: “Twatangiranye tudafite isoko kuko ibitunguru byacu babiguriraga ku murima. Ubu dufite amasoko yizewe kandi duhinga dufite amasezerano. Twavuye kuri toni 15 kuri hegitari tugera kuri toni 25, kandi igiciro cy’ibitunguru cyarazamutse ku buryo koperative n’abanyamuryango bayo bateye imbere.”
Mu bworozi bw’amafi na ho bavuga ko habaye impinduka zikomeye. Hakizimana John Uwimana, wo muri Koperative Ifi ya Gikeri ikorera mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, yavuze ko hari igihe bari bageze aho bareka ubworozi bw’amafi kubera igihombo babonaga.
Ati: “Mbere twabonaga toni ebyiri cyangwa eshatu ku mwaka kandi byadusabaga imbaraga nyinshi. Ubu iyo twarobye tubasha kubona ibiro bisaga 500 ku munsi. Abanyamuryango na bo babona amafi yo kurya mu ngo zabo, bikadufasha kurwanya imirire mibi no kongera amafaranga twinjiza.”
Rutazibanda Fidèle , umunyamuryango wa Koperative Isangano ry’Abarozi b’Amafi ikorera mu Karere ka Rusizi, yavuze ko kwimakaza ubunyamwuga byatumye ibikorwa byabo bihinduka ubucuruzi bufite inyungumu buryo burambye.
Yagize ati: “Twavuye ku kugurisha umusaruro wa miliyoni eshatu z’amafaranga ku mwaka tugera kuri miliyoni 18. Ubu abanyamuryango babona inyungu kandi bakizigama kuko twavuye ku kororera kurya gusa, tugera ku kororera amasoko.”
Abanyamuryango b’aya makoperative bavuga ko inyungu nyamukuru bakuye muri aya mahugurwa ari ukumenya gucunga neza ibikorwa byabo, kongera umusaruro, kubona amasoko yizewe no kuzamura imibereho y’ingo zabo.
Habanabashaka Melchior, uhagarariye Umuryango UGAMA, yavuze ko intego y’iyi gahunda yari ugufasha amakoperative yari yaratangiye gusubira inyuma kongera kwiyubaka no gukora ibikorwa bibyara inyungu.
Yagize ati: “Twabafashije kubona ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi bwa kinyamwuga, tubongerera ubushobozi ndetse tubafasha gukoresha ikoranabuhanga. Ubu hari amakoperative atanga umusaruro uhagije ku masoko yo mu Rwanda no hanze yarwo, ibintu bitari byoroshye mbere. Ikindi ni uko bagenda bava ku mikorere ya gakondo bakajya ku bikorwa birambye kandi byunguka.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), Ngoga Innocent, yavuze ko ikoranabuhanga n’imiyoborere myiza biri mu nkingi zikomeye zituma amakoperative aramba kandi yunguka.
Ati: “Amakoperative yakoraga mu buryo bwa gakondo yakundaga guhura n’ibibazo by’imicungire n’igihombo. Ubu abahuguwe bagaragaza impinduka zirimo gukorera mu mucyo, kubika amakuru neza no gucunga umutungo mu buryo bunoze. Ikirenze kuri ibyo, bongerewe ubushobozi ku buryo batagihaza gusa ingo zabo ahubwo banahaza amasoko.”
Aya makoperative yanahuguwe gukoresha urubuga rw’ikoranabuhanga rwa CoopsDMS (Cooperative Management System) rubafasha gucunga ibikorwa byabo, gukurikirana imari, kubika amakuru no koroshya itumanaho hagati y’abayobozi n’abanyamuryango.
Kugeza ubu, amakoperative 45 akora ibikorwa by’amafi arimo aborobyi, aborozi n’abacuruzi b’amafi, hamwe n’andi 15 akora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ni yo amaze kungukira muri gahunda ya UGAMA ku bufatanye na Twihaze Project.
Abayagize bavuga ko uretse kongera umusaruro, byabafashije kwagura ibikorwa byabo, kuzamura imibereho y’imiryango yabo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.




