REG yijeje ko izakomeza kwesa imihigo yo kugeza amashanyarazi yizewe kuri bose
Amakuru

REG yijeje ko izakomeza kwesa imihigo yo kugeza amashanyarazi yizewe kuri bose

NYIRANEZA JUDITH

June 20, 2026

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu REG igaragaza ko izakomeza kwesa imihigo yihaye mu kugeza amashanyarazi yizewe kandi adacikagurika ku Banyarwanda bose muri rusange.

Ibi ni ibyatwangajwe ku wa Gatanu, ku cyicaro gikuru cya REG, ahabereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi Mukuru wa REG mushya Eng. Maximilien Byilingiro n’umuyobozi ucyuye igihe Eng. Armand Zingiro, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Ni umuhango kandi wanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Col. Claudien Bizimungu, umuyobozi mukuru w’Inama y’ubutegetsi ya REG Dr. Didacienne Mukanyirigira n’abandi bayobozi batandukanye bo muri REG. Mu guhererekanya ububasha, umuyobozi mushya yiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda zose zigamije gukwirakwiza amashanyarazi no kugera ku ntego REG na Leta y’u Rwanda bihaye yo kugeza ku baturage amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Maximilien Byilingiro yabanje gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mirimo mishya yamuhaye. Yagaragaje ko icyo ashyize imbere ari uguharanira ishyirwa mu bikorwa ry’intego zijyanye na Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) hashingiwe ku ruhare rw’amashanyarazi mu iterambere, ndetse n’imihigo igihugu cyihaye yo gukwirakwiza amashanyarazi kuri bose, yizewe kandi adacikagurika.

Yagize ati: “Tuzaharanira ko intego n’imihigo igihugu cyihaye zo gukwirakwiza amashanyarazi ku baturage bose zigerwaho. Uwo ni wo mujyo tuzakoreramo. Turabizi ko abaturage bafite inyota yo kubona amashanyarazi yizewe kandi adacikagurika, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twongere umubare w’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi.”

Bwana Byilingiro yanasabye inzego bazakorana ubufatanye mu kurushaho gukora neza bigamije kongera umusaruro no guharanira iterambere rusange ry’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Eng. Armand Zingiro yasabye ko habaho imikoranire myiza y’abakozi n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo basigasire ibimaze kugerwaho mu rwego rw’ingufu, no kongera umusaruro.

Yagize ati: “Turacyafite akazi gakomeye ko kugera ku ntego zijyanye na gahunda ya Leta NST2, haracyasigaye abaturage benshi mu Rwanda batarabona amashanyarazi, rero twese hamwe turasabwa gukorana neza kugira ngo iyo ntego tuyigereho.’’

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya REG Dr Didacienne Mukanyirigira wari uhagarariye igikorwa, yavuze ko kugeza ubu REG ishimirwa ko ikomeje kwitwara neza mu bijyanye n’imicungire y’umutungo wa Leta (Clean Audit), anaha umuyobozi mushya wa REG inshingano zo gukomereza muri uwo murongo.

Kugeza ubu REG itangaza ko imaze kugeza amashanyarazi ku ngo z’abaturage zirenga Miliyoni 2 n’ibihuumbi magana cyenda (2 900 000) mu Rwanda. REG ifite intego y’uko abaturage bose 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi bitarenze mu mwaka wa 2029. 

Habaye ihererekanyabuabasha hagati y’Umuyobozi Mukuru wa REG mushya n’ucyuye igihe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA