Umwiherero w’abagabo barenga 100 wabasigiye umukoro wo kubaka ingo zikomeye
Imibereho

Umwiherero w’abagabo barenga 100 wabasigiye umukoro wo kubaka ingo zikomeye

KAMALIZA AGNES

June 21, 2026

Abagabo barenga 100 bo mu Itorero Eglise Pentecôte des Assemblées de Dieu au Rwanda (EPADR) baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, bavuga ko umwiherero w’iminsi ibiri bakoze kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Kamena 2026 wabasigiye amasomo n’impamba bizabafasha kurushaho kwita ku ngo zabo, bakiyemeza kuzubaka ku musingi ukomeye w’urukundo, inshingano n’indangagaciro za gikirisitu.

Abo bagabo biyemeje kongera kubwira amagambo meza abo bashakanye, bakabafasha imirimo yo mu rugo babijyanisha no kongera kuzuza inshingano z’urugo ndetse bakabonera umuryango umwanya  ukwiye.

Ni ibyagarutsweho ubwo abo bagabo basozaga uwo mwiherero ku wa 20 Kamena 2026, ubaye ku nshuro ya kabiri, wateguwe n’Urwego rw’Abagabo bo muri iryo torero, Christian Men’s Fellowship, aho bigaye bakagaragaza ko aho bari barateshutse bagiye kwikubita agashyi bakubaka umuryango utuje kandi utekanye.

Bagaragaje ko bitewe no gushakisha ubuzima cyane hari ubwo batabonera umwanya umuryango cyangwa bakumva ko kubwira abo bashakanye amagambo meza bidakenewe cyane, ariko nyuma yo kuganirizwa hari ibyo bungutse kandi bagiye kubishyira mu ngiro.

Habyarimana Félicien waturutse  mu Karere ka Ngoma, yagize ati: ”Ngiye kongera kubonera umwanya umugore wanjye, nite  ku bana cyane kuko niberaga mu byo gushakisha ubuzima cyane ugasanga hari ibyo mpariye umugore. Ubu ngiye kongera kuganira n’umugore, abana twongere twubake urukundo, kuko kutabona umwanya hari icyo byangizaga.”

Nsabimana Jean Pierre waturutse mu Karere ka  Kirehe, na we yagize ati: ”Ngiye kunoza ibyo nakoraga mu muryango wanjye kuko nabonye ko imirimo yo mu rugo abagore bakora ivuna nzajya nkora uko nshoboye mufashe, mubwire amagambo meza n’ibindi bitagenda mbikemure.”

Aba bagabo bavuga ko bimwe mu bintu bigerageza ingo cyane ndetse bikazisenya; hari abagabo bigira intare mu rugo,  ukutabona umwanya wo kuganira, guhishanya umutungo no kumena amabanga y’urugo; ibyo byose bigatera amakimbirane aganisha kuri gatanya.

Bamwe mu bagore bashinja abagabo ko amagambo meza yabakamutsemo ndetse bakaba batababonera umwana ngo baganire ku byateza imbere urugo, ngo bananenge  ibitagenda neza.

Pasiteri Rucyahana Joy avuga ko abagore bahora biteguye kumva amagambo meza ava mu bagabo babo ariko usanga batakiyabona.

Yagize ati: “Abagabo mudufashe mwe kurondereza amagambo meza yanyu, ameza ashoboka ahere mu rugo, turashaka amagambo aryoshye ntabwo dushaka ko uza wigize intare cyangwa na cya cyubahiro abantu bakubonana ngo ukizane mu rugo.”

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Abagabo bakorera mu itorero EPADR, ari na rwo rwateguye uwo mwiherero bugaragaza ko rutegura izo nyigisho mu rwego rwo guca intege gatanya zugarije imiryango no kongera kubaka imiryango bundi bushya.

Umuyobozi w’urwo rwego, Rev Ntwarane Anastase, agira ati:” Mu Gihugu cyacu hari ibibazo bya gatanya, izi nyigisho zifasha wa mugabo kubana neza n’umugore we kandi umugabo wubaha  Imana agomba kubaha umugore n’abana. Twifuza ko umugabo yagira uruhare, ntitwifuza umugabo wanyereje umusoro, watandukanye n’umugore twifuza ko izina umugabo riba mu ngiro.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ishimangira ko amadini n’amatorero agira uruhare mu kukaba imiryango itekanye; ishima  intambwe yatewe na EPADR, isaba ko n’andi matorero yabyigiraho.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Guteza Imbere Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo muri MIGEPROF, Ngayaboshya Silas  avuga ko kuba amadini n’amatorero yatekereza kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye bijyanye na politiki y’Igihugu yo gushishikariza abagabo n’abasore kugira uruhare mu kubaka umuryango hanimakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Agira ati: ”Amadini n’amatorero n’icyiciro cy’ahantu umuntu yubakirwa ndetse akubaka umuryango rero n’andi madini yagera ikirenge mu cya Assemblées de Dieu bakagira igihe cyo kwicara bakaganira ku muryango, uburinganire n’ubwuzuzanye.”

Ngayaboshya ashimangira ko amadini n’amatorero akwiye gukomeza kugira uruhare mu  kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye cyane ko hari abatarabyuma neza.

Imibibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu mwaka wa 2025, gatanya z’abashakanye 4 479 ari zo zanditswe mu irangamimerere mu Rwanda.

Gatanya 2 629 muri zo zemejwe n’inkiko muri uwo mwaka wa 2025, mu gihe izindi gatanya zemejwe mu myaka yabanje uhereye 2023.

Umujyi wa Kigali ni wo ufite umubare munini wa gatanya, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari yo ifite umubare muto, naho 41.2% ya gatanya zemejwe n’inkiko ni abari bataramarana imyaka 10 bashyingiranwe.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abagabo bo mu itorero rya EPADR, Rev. Ntwarane Anastase
Abagabo banzuye ko bagiye kwikubita agashyi bakongera kwita ku ngo zabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA