Byinshi ku bufatanye bwa RwandAir na Nigeria mu gutwara imizigo 
Ubukungu

Byinshi ku bufatanye bwa RwandAir na Nigeria mu gutwara imizigo 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 21, 2026

Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege (RwandAir), yatangaje ubufatanye ifitanye na Guverinoma ya Nigeria bugamije kwagura ibyerekezo by’ingendo z’indege itwara imizigo ihuza Nigeria n’Uburasirazuba ndetse n’Amajyepfo ya Afurika. 

Ubwo bufatanye bwitezweho gufungura inzira nshya z’indege zitwara imizigo zihuza Nigeria na Kigali, Lusaka (Zambia) na Harare (Zimbabwe), ari na ko hongerwa imbaragau bindi byerekezo birimo Nairobi muri Kenya na Johannesburg muri Afurika y’Epfo. 

Itangazo RwandAir yashyize hanze ku wa Gatandatu, rishimangira ko iyi gahunda y’ubufatanye igamije kurushaho koroshya itwarwa ry’imizigo yiganjemo ibicuruzwa muri Afurika, kurushaho kunoza ubucuruzi, ndetse no gushyigikira gahunda y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA). 

Ubufatanye bw’u Rwanda na Leta ya Nigeria si ubw’uyu munsi mu birebana n’indege, kuko mu mwaka wa 2018 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo kongerera imbaraga ubutwererane mu bwikorezi bwo mu kirere. 

Ubufatanye bushya hagati ya RwandAir na Nigeria yabinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, bwahanze umuhora uhuza abacuruzi ba Nigeria n’Iburasirazuba ndetse n’Amajyepfo ya Afurika, ibicuruzwa byabo bikazajya bigera muri ibyo bice ku giciro gito. 

Binyuze muri ubu bufatanye bwatangajwe bwa mbere muri Gicurasi uyu mwaka, RwandAir yatangiye gufasha kohereza ibicuruzwa bya Nigeria byerekeza i Kigali ndetse no mu yindi mijyi irimo Harare muri Zimbabwe na Lusaka muri Zambia. Ibi byongereye amahirwe y’abacuruzi ba Nigeria yo kugera ku masoko mashya muri Afurika.  

Mbere y’ubu bufatanye, kohereza ibicuruzwa bya Nigeria muri Afurika y’Iburasirazuba byatwaraga hagati y’amadolari ya Amerika atatu na 10 ku kilo kimwe cy’ibicuruzwa, ariko ayo masezerano yatumye ibiciro bigabanyuka bigera munsi y’amadolari abiri ku kilo kimwe. 

Leta ya Nigeria ivuga ko ubu bufatanye ari imwe mu ngamba zo gushyira mu bikorwa neza amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), hagamijwe kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika no kugabanya inzitizi mu gutwara ibicuruzwa.  

RwandAir isanzwe ikorera ingendo z’abagenzi hagati ya Kigali na Lagos, ndetse na Abuja, ikaba ari imwe mu nzira zikomeye zihuza u Rwanda na Nigeria mu rwego rw’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari.

Impuguke mu by’ubucuruzi zihamya ko  ubu bufatanye bufitiye akamaro kanini u Rwanda, kuko bushimangira Kigali nk’ihyriro ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.

Nanone kandi iyi nrambwe yatewe yongerera imbaraga umubano mwiza wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi bihuje icyerekezo cyo gushyira mu bikorwa intego za  AfCFTA zo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.  

RwandAir yatangiye guhuza abacuruzi bo muri Nigeria n’amasoko yo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA