Ruhango: Abagabo 3 bafatanywe inka 7 bakekwaho kwiba i Nyanza
Amakuru

Ruhango: Abagabo 3 bafatanywe inka 7 bakekwaho kwiba i Nyanza

HABIMANA Eric

June 20, 2026

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba inka zirindwi mu Karere ka Nyanza, bakazijyana mu Karere ka Ruhango aho bafatiwe mu isoko ry’amatungo bagiye kuzigurisha.

Ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bituma inzego z’umutekano zirimo Polisi zitangira ibikorwa byo kubakurikirana no kubafata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko aba bagabo bafatiwe mu Karere ka Ruhango bamaze kugezayo inka zirindwi bikekwa ko bari bibye bagiye kuzigurisha.

Yagize ati: “Ni byo koko Polisi yafashe abagabo batatu bamaze kwiba inka zirindwi, bafatirwa mu Karere ka Ruhango bazizanye kuzigurisha.”

Yakomeje avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko izo nka zari zaribwe mu Karere ka Nyanza, ndetse ko abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe inzego z’Ubugenzacyaha zikomeje iperereza.

Ati: “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana, naho inka zose bafatanwe zasubijwe ba nyirazo.”

Polisi yavuze ko iki gikorwa cyagezweho kubera ubufatanye bwiza hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, igaragaza ko gutanga amakuru ku gihe bigira uruhare rukomeye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

CIP Kamanzi yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, anaburira abantu bishora mu bujura n’ibindi byaha ko batazihanganirwa.

Yashimangiye ko kandi kwiba atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba buri wese kwirinda ibikorwa bihungabanya ituze n’umudendezo w’abaturage.

Bafashwe kubera amakuru yatanzwe n´abaturage
Bibye inka i Nyanza bajya kuzigurisha mu Ruhango
Bafatiwe mu isoko ry´amatungo baje kugurisha inka bari bibye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA