Abanyeshuri bashishikarizwa guhitamo amasomo y’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashanyarazi
Amakuru

Abanyeshuri bashishikarizwa guhitamo amasomo y’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashanyarazi

NYIRANEZA JUDITH

April 29, 2026

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza, bashishikarizwa guhitamo amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu rwego rw’amashanyarazi, bizwi nka Electrical Engineering, kugira ngo basobanukirwe neza imikorere y’urwo rwego.

Ni gahunda yatangijwe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), ubwo yakiraga abanyeshuri 6 basobanurirwa ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ngufu z’amashanyarazi.

REG ishishikariza abanyeshuri bo mu mashuri abanza kuba batekereza kuzaba indashyikirwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashanyarazi Electrical Engineering.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) Armand Zingiro yashishikarije bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza ko no mu mahitamo bakora harimo kuba bakomeza kwiga no kuzahitamo kuzaba n’abahanga n’indashyikirwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu rwego rw’amashanyarazi ibizwi nka ‘Electrical Engineering’. 

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri batandatu bo mu ishuri rya Green Hills Academy bari baherekejwe n’ababyeyi babiri barerera muri iryo shuri maze bagirana ibiganiro.

Ni abanyeshuri bageze mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, bafite indoto zo kuzaba abahanga mu ikoranabuhanga ryo gukwirakwiza amashanyarazi (Electrical Engineering). Ibiganiro byabo kandi byibanze ku gushaka kumenya uburyo amashanyarazi aboneka kuva ku ngomero (Power Plants), uko agera kuri za stations zitandukanye (Substations), ndetse n’uburyo akwirakwizwa hirya no hino mu baturage.

Abo banyeshuri bemeje ko basobanukiwe n’urwo rugendo ry’uburyo amashanyarazi akorwa, kandi ko bumva mu gihe bazaba bamaze gukura bageze mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza bazaharanira kuba indashyikirwa n’abahanga mu bumenyi n’ikoranabunga mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Eduije Musabe ni umwe mu babyeyi bahagarariye abandi waje anaherekeje abo banyeshuri akaba anarera muri Green Hills Academy.

Yagize ati: ‘’Kuri Green Hills Academy bafite gahunda bigamo yitwa IB The International Baccalaureate (IB), ikaba ishishikariza abana gukora ubushakashatsi kugira ngo na bo babashe kugira ikintu bakora muri Sosiyete nyarwanda. Mu mushinga aba bana bafite, barashaka kureba uburyo babona ibisubizo ku bibazo abaturage bafite byo kutabona amashanyarazi aho ataragera kuri ubu, ni yo mpamvu baje hano kugira ngo babashe kubona amakuru y’ibanze y’uburyo amashanyarazi aboneka n’aho aturuka.”

Yongeyeho ati: “Imbogamizi zihari ni izihe, mbese no kumenya ngo ni bande bagira uruhare rwatuma abaturage bose babona amashanyarazi. Ni ibintu byabafashije kumenya uko bikorwa kandi ko ayo makuru bazagenda bayahuze na cya kibazo bashaka gukemura cyo kugezwaho amashanyarazi.’’

Abo banyesuri kandi banatemberejwe kuri Station ya Mont Kigali iri mu Karere ka Nyarugenge, basobanurirwa uburyo amashanyarazi aturutse ku ngomero zitandukanye hirya no hino mu gihugu ahagera nyuma y’aho akabona gukwirakwizwa mu mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa REG Armand Zingiro yashimiye abo banyeshuri bifuza ubumenyi bwisumbuyeho mu bijyanye n’amashanyarazi anemeza ko kuri ubu mu Rwanda hagikenewe abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga ry’amashanyarazi bafasha mu gukomeza guteza imbere ikwirakwizwa ry’amashanyarazi (Electrical Engineering) mu Rwanda no mu mahanga, bityo abashishikariza gukomeza iyo nzira batangiye mu masomo yabo; avuga ko ari inzira ibaganisha ku mwuga (Career) mwiza uzabaha amahirwe mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Gahunda y’uburezi yitwa “International Baccalaureate (IB)” imwe muri gahunda ziboneka mu ishuri rya Green Hills Academy, itanga gahunda enye z’amasomo mpuzamahanga zifite ireme rihanitse kandi zisaba imbaraga nyinshi, zigenewe abanyeshuri bafite imyaka iri hagati ya 3 na 19. Izi gahunda zigamije guteza imbere gutekereza byimbitse, kumenya Isi no gusobanukirwa n’imico itandukanye.

IB ishyira imbere uburyo bwo kwiga bwuzuye (bufata umunyeshuri nk’umuntu wuzuye), bushingiye ku bushakashatsi no kwibaza (inquiry-based learning), kandi bugasozwa no gutanga impamyabumenyi zihariye ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, zibategura gukomeza muri kaminuza no kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri basobanurirwa ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ngufu z’amashanyarazi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA