Perezida wa Koreya ya Ruguru yise intwari abasirikare be biyahuriye muri Ukraine
Mu Mahanga

Perezida wa Koreya ya Ruguru yise intwari abasirikare be biyahuriye muri Ukraine

KAMALIZA AGNES

April 29, 2026

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yashimiye abasirikare be biturikirijeho ibisasu banga gufatwa bugwate na Ukraine, aho bagiye gufasha u Burusiya ku rugamba buhanganyemo n’icyo gihugu.

Perezida Kim yavuze ko abatinyuka kwiturikirizaho ibisasu mu rwego rwo kurinda icyubahiro cyabo nta gushidikanya ko ari intwari.

Inzego z’ubutasi za Koreya y’Epfo zatangaje ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bafite amabwiriza avuga ko aho gufatwa mpiri na Ukraine bagomba kwiyahura kandi ko ufatwa muri ubwo buryo aba agambaniye Igihugu.

Mu ijambo ryanyujiwe kuri Television y’Igihugu KCNA, mu ntangiriro z’iki Cyumweru Perezida Kim yashimye ubwo butwari bwo kwiyahura avuga ko ari ugukunda Igihugu.

Yagize ati:”Ubwitange bwabo badategereje indishyi, n’umurava wabo batiteze igihembo ni byo bisobanura ubudahemuka buhanitse bw’ingabo zacu.”

Muri iryo ijambo rye Perezida Kim yanashimiye abaguye ku rugamba avuga ko ari indahemuka barwanira Igihugu ishyaka.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, televiziyo ya Koreya y’Epfo, MBC yerekanye abasirikare babiri ba Koreya ya Ruguru bafatiwe ku rugamba muri Ukraine, umwe muri bo avuga ku mugaragaro ko yicuza kuba atariyahuye.

Koreya y’Epfo ivuga ko Koreya ya Ruguru yohereje abasirikare 15 000 gufasha u Burusiya kwigarurira ibice byo mu Burengerazuba bwa Kursk muri Ukraine kandi abarenga 6 000 bamaze gupfa.

Nubwo nta ruhande rw’u Burusiya cyangwa Koreya ya Ruguru rwemeza iby’ayo makuru ariko impande zombi zemera ko zifashanya mu ntambara.

Muri Kamena 2024, Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin na Perezida Kim basinyanye amasezerano yemeza ko ibihugu byombi bizafatanya mu gihe kimwe muri byo gitewe n’umwanzi ndetse ayo masezerano Kim yayise akomeye kurusha andi yose igihugu cye cyasinyanye n’ibindi bihugu.

Uretse kohereza abasirikare, Koreya ya Ruguru yanasezeranyije u Burusiya kubuha ibihumbi by’abakozi ngo bongere kubaka uduce twa Ukraine icyo gihugu kigaruriye turimo na Kursk.

Perezida wa Koreya ya Ruguru yise intwari abasirikare be biyahuriye muri Ukraine

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA