Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi rukebura bagenzi babo bacyumva ko batashakira akazi muri ibi bikorwa bitiranya n’umurimo w’abatarize. Uru rubyiruko rugaragaza ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi muri aka Karere harimo amahirwe menshi urubyiruko rwashoramo imbaraga n’ubwenge rukiteza imbere.
Ibi ariko ngo hari abatabikozwa aho bagifite imyumvire yo gufata ubuhinzi n’ubworozi nk’akazi gakorwa n’uwashobewe cyangwa abatarize. Ibi ngo bituma hari abagaragara mu bushomeri nyamara bafite ibishoro iwabo byakababereye intangiriro.
Shema Frank wo mu Murenge wa Nyagatare wateye umugongo Kigali akaza gukorera ubworozi aho avuka agira ati: “Birababaje kuba umuntu arangiza kwiga akirukira mu mijyi nta n’icyo agiye gukorayo gusa ngo arahunga aho bamuzi batahamubona ari umushomeri. Ugasanga iwabo hari hegitari 3 zidakoreshwa neza ntatekereze uko yazitangiriraho akihangira akazi.”
Akomeza agira ati: “Njyewe iwacu bari basanzwe borora bya gakondo. Nasabye umusaza kumpa aho nororera mu buryo bw’ishoramari ntangira anseka ariko uyu munsi andusha umubare w’inka nkamurusha umukamo no kwinjiza amafaranga. Nawe ari kugerageza kunyigana. Bagenzi banjye rero nabasaba gufungura amaso bakareba amahirwe ahari bakayabyaza umusaruro.”
Turinamahoro Celestin wo mu Murenge wa Katabagemu yashinze uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo. Avuga ko yatangiranye igitekerezo gusa, atangira guhiga ubushobozi bwo kugishyira mu bikorwa ndetse biza gukura abona n’abamutera inkunga.
Ati: “Natangiriye hafi kuri zeru. Hari ababonaga ko bidashoboka aho nakusanyaga ibisigazwa bituruka ku myaka nk’ibishogoshogo, ibigorigori n’ibindi nkabigira igishoro. Ni akazi natangiriye aho dutuye kuko nabonaga ko abantu bafite ikibazo cyo kubona ibyo bagaburira amatungo. Uyu munsi mfite uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 8 ku munsi z’ibiryo by’amatungo.”
Akomeza agira ati: “Amahirwe ari muri ibi bikorwa ni ntagereranywa. Ukora ishoramari wese acungana n’aho azakura isoko ry’ibyo akora. Muri aka Karere rero nabwira urubyiruko ko mu buhinzi n’ubworozi hari ibyo wakora bifite amasoko udafite uwo muyabyiganira. Nkanjye sinshobora guhaza aborozi bakeneye ibyo nkora. N’undi waza yakora kandi akunguka, ni ukureba ikibazo gihari ukakibyaza akazi mu gushaka igisubizo cyacyo.”
Manirafasha Emmanuel wo mu Murenge wa Mimuri ahinga hegitari 7 ashobora kwezaho toni 56 z’ibigori ku gihembwe, na zo zikamwinjiriza agera kuri miliyoni 16 Frw. Avuga ko yatangiye ahinga ku butaka yatijwe na sekuru akaza gutangira kwikodeshereza ubutaka bwagutse nyuma yo kubona inyungu iri mu buhinzi.
Ati: “Nkirangiza kwiga, sogokuru yarampamagaye arambwira ati ‘ko mfite ubutaka natizaga abantu uwabakuramo nkabugutiza ntiwabukoresha ukagerageza ubuhinzi? Naremeye nshoramo imbaraga ananguriza amafaranga make yo kugura nk’amafumbire maze igihembwe cya mbere mbona umusaruro mwiza. Nyuma yo kugurisha nkabona amafaranga nahise njya gukodesha ubutaka bunini aho ubu nkorera kuri hegitari 7. Kuri hegitari nezaho toni 8.”
Abatesi Alen ukomoka mu Murenge wa Karangazi avuga ko ashingiye ku buhamya bw’abiyemeje gukora ubuhinzi n’ubworozi asanga icyo urubyiruko rusabwa ari ugutinyuka. Ati: “Hari ibintu byatubase byo kumva ngo horora abasaza, hahinga abatarize, ugasuzugura akazi nta n’akakaruta ufite ahubwo ngo urategereje. Ababugiyemo bakabishoramo imbaraga n’ubushobozi bakagukirana. Urubyiruko tugomba guhindura imyumvire tukabyaza umusaruro amahirwe ari muri ibi bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.”
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyagatare, Katurebe Moses yabwiye Imvaho Nshya ko hari gahunda yo kwegera urubyiruko mu Mirenge, bakerekwa amahirwe ahari bashobora kwifashisha bahanga imirimo.
Ati: “Kubera gahunda ya Leta yashyize imbere uburezi, ubu tuzi ko abenshi mu rubyiruko bari kubona amahirwe yo kwiga. Gahunda rero ni ukuganira na bo tukabereka ibigerwaho na bagenzi babo, inzira zihari ziborohereza kugira ibyo bakora ku buryo tugira urubyiruko rwiteza imbere aho gusanga rwishora mu bidafite umumaro nk’ibiyobyabwenge n’ibindi.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, avuga ko mu nshingano zabo za buri munsi harimo kwita ku bikorwa bizamura urubyiruko.
Ati: “Kwita ku rubyiruko ni ugutegura ejo heza h’Igihugu. Hari gahunda ngari yo kubafasha kwiteza imbere yaba kubihuza n’amabanki aho imishinga yabo ishyirwamo inkunga batishyura, igikenewe kikaba ari uko dukomeza gukorana n’inzego zabo kugira ngo aya makuru yose bayamenye bayabyaze umusaruro. Ikindi abifuza kujya mu buhinzi n’ubworozi ni uko dufite amahirwe yo kugira ubutaka bunini bakoreraho imishinga yabo.”

