Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye mu muziki w’u Rwanda nka Meddy yongeye kugaragaza ko yagiriwe neza n’Imana ikamuha umuryango mwiza aho umwana we wa kabiri yujuje umwaka w’amavuko.
Meddy usigaye yarahinduye uburyo yahangagamo agahitamo kuba umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, yanyarukiye ku rubuga rwa Instagram mu ijoro ry’itariki 28 Mata 2026, asangiza abamukurikira ifoto ari kumwe n’umugore we Mimi Mehfira ateruye umwana wabo wa kabiri batangaza ko yujuje umwaka.
Yanditse ati: “Umuhungu wanjye ubu yujuje Umwaka umwe. Imana yampaye umugisha mu by’ukuri nanjye ndavuze nti ‘warakoze Mana yanjye ku bw’ubuntu n’ubugwaneza byawe ku muryango wanjye’. Ndabashimiye mwese abagize uruhare mu kwizihiza isabukuru ye, muriyizi ndabakunda mwese.”
Mu butumwa bushima Imana yasangije abamukurikira tariki 28 Mata 2025, Meddy yatangaje ko we n’umugore we bibarutse umwana wabo w’ubuheta akaba ari umuhungu icyo gihe arenzaho ati: “Nzabwira Isi ibyo wankoreye.”
Ngabo Médard Jobert na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, barushinze ku wa 22 Gicurasi 2021, muri Werurwe 2022, Imana ibaha umugisha bunguka imfura y’umukobwa bamwita Myla Ngabo ari we waje gukurikirwa n’umuhungu bise ‘Zayn M Ngabo.
