Abantu 13 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka zirimo n’iya APR
Imibereho

Abantu 13 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka zirimo n’iya APR

Imvaho Nshya

May 4, 2022

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Mata 2022, ni bwo bisi yari ihetse abakinnyi b’Ikipe ya APR yagonze taxi minibus (Toyota Hiace)  na yo imaze kugongana n’ikamyo mu muhanda shyorongi-Giticyinyoni.

Abakinnyi b’Ikipe ya APR bari muri bisi nini y’icyatsi kibisi berekeje mu mukino kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ubwo bakoraga impanuka ahagana saa saba n’igice z’amanywa nk’uko byatangajwe n’ababonye iyo mpanuka iba.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Rene Irere, yabwiye itangazamakuru ko  abantu batatu ari bo bakomeretse bikomeye mu gihe abandi 10 bakomeretse byoroheje.

SSP Irere yavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo bisi yari itwaye abakinnyi ba APR yari ivuye i Shyorongi, iba igonze tagisi yari ikimara kugongana n’ikamyo byabisikanaga.

Ikamyo na yo byarangiye igonze ipoto nk’uko SSP Irere, ariko abakinnyi ba APR bo ntacyo babaye.

Abakinnyi ba APR bari berekeje mu mukino wabahuje na Marine FC bakaba bari bavuye ku kibuga bitorezaho i Shyorongi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA