Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Eddy Kenzo yashimishije abakunzi b’umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya yise “Gusa”, yahuriyemo n’umuhanzi wo mu Rwanda Ngabo Medard wamamaye nka Meddy, atarahindura ngo ajye mu gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel).
Iyi ndirimbo y’urukundo yakozwe na Producer Pastor P mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku Isi mu mwaka wa 2020, kandi yayihuriyemo n’uyu muhanzi wo mu Rwanda mbere y’uko ahindura injira akajya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Aya makuru yemejwe binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru (Press Release) ryashyizwe hanze ku wa 24 Kamena 2026, aho Eddy Kenzo yavuze ko ari gutegura gusohora ibikorwa bibiri bishya.
Muri ibyo bikorwa harimo indirimbo “Gusa” yakoranye na Meddy, ndetse n’amashusho y’indirimbo “Missounwa Remix” yakoranye n’umuhanzikazi Monique Séka wo muri Côte d’Ivoire.
Iyo ndirimbo ya Eddy Kenzo na Meddy yitezweho kwigarurira imitima ya benshi kuko bombi ari abahanzi bafite amateka akomeye mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu ruhando mpuzamahanga.
Meddy amaze igihe adashyira hanze indirimbo nyinshi ndetse yahiduye n’icyerekezo cy’umuziki we, bityo iyi ndirimbo “Gusa” ishobora kuba imwe mu zongera kumugaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Yanditswe na NIYIRORA Théogène