Gahunda e-Ndangamuntu yageze ku mpunzi n’abimukira mu Rwanda   
Imibereho

Gahunda e-Ndangamuntu yageze ku mpunzi n’abimukira mu Rwanda   

Imvaho Nshya

June 24, 2026

U Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda yo guha abaturage Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu), gahunda idateganyirijwe Abanyarwanda gusa, ahubwo ikaba iri no kugera ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro bacumbikiwe mu Gihugu.

Nk’uko urubuga mpuzamahanga Biometric Update rwabitangaje, iyi gahunda iri gufasha impunzi kwinjira muri serivisi zitandukanye no kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu, aho zitakibayeho nk’abategereje gusa inkunga z’ubutabazi.

Mu ntangiriro za Kamena, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko abantu barenga miliyoni 4.4 bamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko indangamuntu z’ikoranabuhanga zizaba zatangiye gukoreshwa ku rwego rw’igihugu hose mu mwaka utaha wa 2027.

Mu bari kwandikwa harimo n’impunzi zicumbikiwe mu nkambi zitandukanye ndetse n’izituye mu mijyi. Inkambi ya Mahama, icumbikiye impunzi zisaga 70 000, cyane cyane zaturutse mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni imwe mu zikomeje gukorerwamo iyi gahunda.

Mu gihe cyo kwiyandikisha, hafatwa amakuru y’ingenzi arimo isura y’umuntu, igikumwe n’imiterere y’ijisho, agamije kubaka ububiko bw’amakuru yizewe buzifashishwa mu kwemeza umwirondoro w’abasaba serivisi zitandukanye.

Bamwe mu mpunzi bamaze guhabwa izi ndangamuntu bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse cyane. Bavuga ko ubu bashobora kwifungurira konti muri banki ku mazina yabo, kugura SIM Card ndetse no kubona izindi serivisi batabonaga mbere kubera kubura ibyangombwa by’indangamuntu.

Mu Rwanda, iyo gahunda yashimangiwe n’ivugururwa ry’itegeko rigenga indangamuntu ryakozwe mu 2023, ryemereye ko n’ibyiciro by’abatishoboye birimo impunzi, abantu badafite ubwenegihugu ndetse n’abana bashobora guhabwa indangamuntu koranabuhanga.

Abasesenguzi bavuga ko kwinjiza impunzi muri gahunda z’ikoranabuhanga bifasha kugabanya ubukungu butanditse, koroshya igenamigambi rya Leta no gutuma serivisi zigerwaho na bose ku buryo bungana.

Yanditswe na NIYIRORA Théogène

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA