Gakenke: Abahinzi bahangayikishijwe n’ubwanikiro bushaje bwabateza impanuka
Imibereho

Gakenke: Abahinzi bahangayikishijwe n’ubwanikiro bushaje bwabateza impanuka

NGABOYABAHIZI PROTAIS

June 24, 2026

Abahinzi bibumbiye muri Koperative ikorera mu Kagari ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke, mu Karere ka Gakenke, bavuga ko nubwo umusaruro wabo ukomeje kwiyongera kubera gahunda zitandukanye zo guteza imbere ubuhinzi, bakomeje guterwa impungenge n’ubwanikiro bushaje bubangamiye ibikorwa byabo ndetse bushobora no guteza impanuka.

Abo bahinzi bavuga ko ubwanikiro bafite bwubatswe mu myaka 5 ishize bwubakishije ibiti, ariko ubu byamaze gusaza ku buryo hari aho bwatangiye kwangirika ndetse bamwe bakaba bafite impungenge ko bushobora kubagwira igihe bari kubukoreramo.

Umuyobozi w’iyo koperative Twihangire Umurimo (COTUMU), Niyibizi Jean de Dieu, avuga ko ikibazo cy’ubwanikiro ari kimwe mu bibazo bikomeye bahanganye na byo muri iki gihe, cyane cyane ko umusaruro ukomeje kwiyongera mu gihe ubushobozi bwo kuwumisha no kuwubika bukiri buke.

Yagize ati: “Ubu dufite ubwanikiro bushobora kwakira Toni 60 gusa, nyamara umusaruro duteganya uzagera kuri Toni 120. Ikindi ni uko ubwo bwanikiro bwubatswe kera bukoreshejwe ibiti byinshi byamaze gusaza. Dukeneye ubwanikiro bugezweho bwubakishijwe inkingi z’ibyuma cyangwa amatafari kugira ngo budufashe kubungabunga umusaruro kandi budateje impanuka.”

Agaragaza ko kuba ubwanikiro bwarubatswe mu buryo bwa kera bitajyanye n’igihe ndetse n’ingano y’umusaruro bamaze kugeraho. Yagize ati: “Uyu munsi umusaruro warazamutse cyane ugereranyije n’igihe twatangiraga. Ntabwo ubwanikiro dufite bugihagije kandi n’imiterere yabwo iteye impungenge. Iyo tugeze mu gihe cy’isarura usanga abaturage benshi bategereje aho kwanika imyaka yabo.”

Abahinzi bavuga ko impungenge bafite zashimangiwe n’ibyabaye mu minsi ishize ubwo umuyaga mwinshi wahuhaga ugatwara igice cy’ubu bwanikiro bukagwa hasi. Nubwo nta muntu wahakomerekeye kuko byabaye abaturage bamaze gutaha, bavuga ko byababereye isomo rikomeye ryabagaragarije ko hakenewe igisubizo kirambye mbere y’uko hagira uwo byagiraho ingaruka.

Byeramfite Jean Paul, umwe mu banyamuryango ba koperative, avuga ko iyo baje kwanika imyaka yabo bakorera ahantu hadatekanye. Yagize ati: “Iyo urebye ibiti bifashe ubu bwanikiro usanga byinshi byaramaze gusaza. Hari igihe umuntu aba ari kubukoreramo cyangwa ahahungiye imvura n’izuba, ugatekereza ko bushobora kugwa. Kuba umuyaga warigeze kubutwara nta muntu uhari ntibivuze ko ubutaha bitazabaho hari abantu baburimo twifuza ubwanikiro bujyanye n’igihe.”

Aba bahinzi bavuga ko kuba umusaruro warazamutse ari ibyishimo, ariko ko ushobora guhura n’ibibazo byo kwangirika bitewe n’ibikorwa remezo bitajyanye n’iterambere bamaze kugeraho. Basaba ko hubakwa ubwanikiro bugezweho, bukomeye kandi bufite ubushobozi bwo kwakira umusaruro mwinshi, kugira ngo birinde igihombo ndetse n’impanuka zishobora guterwa n’ubushaje basanganywe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke  ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yemeza  ko ikibazo cy’ubwanikiro bushaje gihari kandi ko kigiye  kwitabwaho. Yagize ati: “Mu Karere ka Gakenke dufite ubwanikiro 48. Kugeza ubu hafi kimwe cya kabiri cyabwo burashaje kandi bushobora guteza impanuka. Turimo gukorana n’amakoperative ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo ubwanikiro buteje impungenge busanwe mbere y’igihe cy’isarura ry’ibigori.”

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dushingiye cyane ku buhinzi, aho abarenga 92% by’abaturage batunzwe n’uyu mwuga. Abahinzi bavuga ko gukomeza kongera umusaruro bigomba kujyana no kubaka ibikorwa remezo bihagije kandi bitekanye, birimo ubwanikiro bugezweho, kugira ngo umusaruro ubungabungwe neza kandi ubuzima bw’ababukoresha ntibujye mu kaga.

Ku bahinzi ba COTUMU, kubakirwa cyangwa gusanirwa ubwanikiro bukomeye bwubakishijwe ibyuma cyangwa amatafari si ikibazo cy’umusaruro gusa, ahubwo ni n’igisubizo cyafasha gukumira impanuka zishobora guterwa n’ubushaje nk’ubwo bafite ubu, ndetse bikarinda imyaka yabo kwangirika mu gihe cy’isarura.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA