Shaddyboo yasubije abamwikomye ku ifungwa rya Yugi
Ubutabera

Shaddyboo yasubije abamwikomye ku ifungwa rya Yugi

MICOMYIZA Fidele

June 24, 2026

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yasubije abamwikomye bamuhora gutanga ikirego cy’uko yasambanyijwe na Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza wamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Shaddyboo yavuze ko bigoye ko abantu bumva ibyo yaciyemo kandi ko nawe ubwe atabyumva, kandi ko uwamwumva neza ari uwaciye mu byo na we ari gucamo.

Yagize ati: “Ndabona abantu bavuga, banshira urubanza, ndetse banaseka, ariko amaherezo buri wese afite ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo bye, ibyo nakoze, nabyikoreye sinabikoreye undi uwo ari we wese.

Ukuri ni uko utakumva uko merewe kuko nanjye ubwanjye sindi kubyiyumvisha, iyo ibintu bikubayeho nawe ukaba utabyumva, usigara wumiwe […] umuntu wenyine wabyumva ni uwabiciyemo, ni yo mpamvu ndi gukora ibyo numva ko ari ukuri, niba utumva umwanzuro wanjye ibyo ndabyubaha, ariko singishoboye kubaho ncecetse nabonye ibihagije.”

Muri ubu butumwa kandi yakomeje avuga ko atigeze agambirira kubabaza uwo ari we wese, ati: “Njye naravuze gusa kuko bireba umubiri wanjye, ubuzima bwanjye ndetse n’ukuri kwanjye, none rero mureke ubugenzacyaha bukore akazi kabwo, nibigaragara ko nibeshye nzakora ibyo ngomba gukora, nzabibona, nsabe imbabazi kandi ndeme amahoro.”

Yasoje asaba ko hatagira umusuzugura kuko ibi atari imyidagaduro cyangwa imikino, ati: “Ndi kurwana intambara nyinshi abenshi muri mwe mutabona, ibyo muntekerezaho cyangwa mu mvugaho ntabwo bizahindura ibyo naciyemo.”

Ibi bije nyuma yuko Shaddy Boo yavuze ko uyu musore bahoze ari inshuti, kandi ko ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026 yagiye kumusura iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barazisangira.

Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, Shaddy Boo yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, akabyuka asanga baryamanye kandi yambaye ubusa.

Ati: “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, aryamye iruhande rwanjye. Numva ko yansambanyije. Ibaze ko nari mu kwezi k’umugore. Byambabaje, ndanabimubwira. Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko nta ho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”

Shaddy Boo yavuze ko yababajwe no kwisanga yaryamanye n’uyu musore, kuko ngo atari ibintu bari bumvikanyeho, ahubwo ko yamufatiranye mu ntege nke ze igihe yari yasinze.

Mu Rwanda, itegeko rihana icyaha cyo gusambanya umuntu mukuru (ufite imyaka 18 kuzamura) mutabyumvikanyeho rishingiye ku cyaha cya gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Iki gikorwa gihanwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo igaragaza ko uwahamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri y’amafaranga y’u Rwanda. Iyo uwasambanyijwe ari ufite ubumuga, uburwayi cyangwa ari abanyantege nke barengeje imyaka 65, uhamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na 20.

Iyi ngingo kandi ivuga ko iyo gusambanya umuntu bimugizeho ingaruka zikomeye zirimo nk’uburwayi budakira cyangwa ubumuga, uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka 20 kugeza kuri 25 mu gihe iyo bivuyemo urupfu cyangwa byakozwe n’abantu barenze umwe bahanishwa igifungo cya burundu. 

ShaddyBoo yagaragaje intimba yatewe no kwisanga yambaye ubusa aryamye hamwe na Yugi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA